IGIHE

Kevin Kade na Spice Diana baciye amarenga y’urukundo

0 2-10-2026 - saa 12:22, Nsengiyumva Emmy

Imvugo ya “Akari ku mutima gasesekara ku munwa!” yabaye kuri Spice Diana, wanze kuripfana akabwira Kevin Kade ati "Ni byo mugabo wanjye", amagambo ane akubiyemo ubutumwa benshi bemeza ko ahatse byinshi.

Uyu mukobwa uri mu bagezweho mu muziki wa Uganda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yise Kevin Kade umugabo we, imvugo ica amarenga y’uko baba bafitanye umubano wihariye.

Spice Diana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira ifoto yamamaza igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki. Kevin Kade yagiye mu bitekerezo by’iyo nyandiko, amwereka ko amushyigikiye.

Kevin Kade yagize ati “Let’s go!” mu kumusubiza, Spice Diana na we yagize ati “Nibyo, mugabo wanjye!”

Kuba Spice Diana yise Kevin Kade umugabo we byatumye hari abatangira kwibaza niba hari umubano wihariye aba bahanzi baba bafitanye.

IGIHE yagerageje kuvugana n’aba bombi kugira ngo imenye ukuri kuri iyi nkuru icyakora, Spice Diana ntiboneka, mu gihe Kevin Kade we yirinze guhakana cyangwa kwemeza ko haba hari umubano w’urukundo hagati ye n’uyu mukobwa.

Mu kiganiro kigufi twagiranye, yagize ati “Sinzi ko hari icyo nabivugaho. Buriya se ubundi ntabwo ibyo yanditse byumvikana?”

Nubwo atahakanye cyangwa ngo yemeze ko hari urukundo iri hagati yabo, Kevin Kade asa n’uwaciye amarenga y’uko ashobora kuba afitanye umubano wihariye na Spice Diana.

Byitezwe ko Spice Diana azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ku wa 16 Mutarama 2027, kikazabera muri Kampala Marriott Hotel.

Kevin Kade na Spice Diana baciye amarenga y’urukundo
Spice Diana yaciye amarenga y'urukundo afitiye Kevin Kade
Kevin Kade nubwo yirinze kwemeza iby'urukundo rwe na Spice Diana, yanze no kubihakana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza