Rwiyemezamirimo Kate Bashabe ufite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, yakoreye abana ibirori muri Expo 2025, mu rwego rwo kubashimisha anashimira ababyeyi babo babagurira ibikoresho by’ishuri bya Sosiyete ye yitwa ‘Rahura’.
Ni ibirori byabaye ku wa 9 Kanama 2025, binataramiramo Umuhanzi Kevin Kade n’abana bo mu Muryango ’Sherrie Silver Foundation’.
Kate Bashabe wateguye ibi birori, yavuze ko byari mu rwego rwo gushimisha abana ndetse no kubibutsa kwiga mu biruhuko no kwitegura neza amasomo y’igihembwe gitaha, anashimira ababyeyi babo babagurira ibikoresho muri sosiyete ye yitwa Rahura.
Ati ‘‘Nubwo turi kompanyi icuruza ibikoresho by’ishuri, ariko indi ntego yacu cyane ni uguhugura abana. […] Twifuza kugira abana inama ko iyo uri mu kiruhuko bitavuze ko ugomba kwibagirwa kwiga.’’
Umubyeyi witwa Umukundwa Céline waherekeje umwana we muri ibi birori, yashimiye Kate Bashabe wazirikanye abana ndetse akabagenera ibikoresho birimo iby’ishuri, ibyo avuga ko bizafasha ababyeyi batari babona ubushobozi bwo kwitegura kwishyura ikiguzi cy’ibikenewe ngo abana babo bazajye kwiga mu mwaka utaha w’amashuri.
Ati ‘‘Ni ikintu cyiza aba yatekereje, kuko bizafasha bamwe mu babyeyi baba bafite inshingano nyinshi zo kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibikoresho, kuba yatanze ibikoresho ku bana binezeza n’ababyeyi babo wenda batari banafite ubushobozi.’’
Umubyinnyi Sherrie Silver na we witabiriye ibi birori aherekeje abana bo mu muryango we "Sherrie Silver Foundation" bataramiye ababyitabiriye, yavuze ko baje gushyigikira Kate Bashabe kubera uruhare akomeje kugira mu gushyigikira iterambere ry’uburezi mu Rwanda, kandi n’uyu muryango ukaba urishyigikiye.
Abana bagize umwanya wo kwishima babyina mu marushanwa, abatsinze bahembwa ibikoresho by’ishuri, ibikinisho by’abana n’ibindi.
Rwiyemezamirimo Kate Bashabe avuga ko kwita ku burezi bw’umwana w’u Rwanda ari ugutegura Ejo hazaza h’igihugu, bityo ko uwabishobora wese yakabaye ashyira imbaraga mu kwita ku iterambere ry’abana mu mashuri, akanagurira ibikoresho abana baturuka mu miryango itishoboye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!