IGIHE

Kate Bashabe ahangayikishijwe n’uwamwiyitiriye

0 6-08-2026 - saa 12:50, Nsengiyumva Emmy

Kate Bashabe akomeje guterwa impungenge n’umuntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga, wongeye kugaragara nyuma y’igihe yari amaze acecetse, ibintu byatumye ahamya ko yiteguye kongera kwiyambaza inzego zibishinzwe.

Mu 2025 ni bwo bwa mbere Kate Bashabe yatangaje ko hari umuntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga, anatanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Nyuma yo kumenya ko ikibazo cye cyagejejwe muri RIB, uwari uri gukoresha iyo konti yo ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahise akuraho izina rya Kate Bashabe, ayihindurira izina. Icyo gihe Kate yumvise atuje.

Gusa muri iyi minsi, Kate yongeye gutungurwa no kubona ko iyo konti yasubijweho izina rye, ibintu ahamya ko byongeye kumuhangayikisha.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kate yagize ati "Ubwa mbere yagize ubwoba ayikuraho akoresha andi mazina, ariko ubu yongeye gusubizaho izina ryanjye. Nari naramenyesheje RIB ikibazo cyanjye, banampa umugenzacyaha wagikurikiranye. Nyuma uwakoreshaga iriya konti yayihinduriye amazina, ariko ntiyayifunze."

Kate Bashabe yavuze ko yiteguye kongera kugana RIB kugira ngo ikibazo cye gikurikiranwe, kuko uwamwiyitiriye akomeje kumuteza ibibazo binyuze mu byo atangaza yitwaje amazina ye.

Uyu muntu akunze gusangiza abamukurikira amafoto ya Kate Bashabe, akayaherekesha ubutumwa butandukanye, burimo n’ubuvuga ko ashaka umusore bakundana, ndetse n’andi ashobora kuyobya abantu.

Mu minsi ishize, ni na we washyize hanze amashusho agaragaza Miss Muyango Claudine atwaye imodoka atambaye umukandara, asaba ko yafatirwa ibihano. Nyuma y’aho, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gukurikirana icyo kibazo.

Kate Bashabe ahangayikishijwe n’uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga wubuye umutwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza