Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunzi wa Karindwi, igiye gufatanya na Gen Z Comedy mu gukangurira urubyiruko kubaho ubuzima bufite intego.
Abategura Gen-Z Comedy, ibitaramo by’urwenya bimaze kumenyerwa mu Rwanda, batangaje ko abazitabira igitaramo giteganyijwe ku wa 23 Nyakanga 2026 bazasusurutswa n’abarimo Juno Kizigenza, Ambassadors of Christ Choir n’Itorero Intayoberana.
Uretse aba bahanzi bazataramira abazacyitabira, Junior Giti na we yatumiwe kugira ikiganiro n’urubyiruko ruzitabira iki gitaramo gitegerejwe kubera muri Camp Kigali.
Umuyobozi wa Ambassadors of Christ Choir, Joseph Mutabazi yabwiye IGIHE ko bahisemo kwitabira iki gitaramo mu rwego rw’ubukangurambaga barimo bwo gukangurira urubyiruko kubaho ubuzima bufite intego birinda ibibwangiza.
Ni ubukangurambaga yavuze ko batangije mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 30 bamaze mu ivugabutumwa.
Ati “Twahisemo kwitabira Gen-Z Comedy kubera ubukangurambaga tumazemo iminsi bwo kwegera urubyiruko, turukangurira kubaho ubuzima bufite intego.”
Ni ubukangurambaga twiyemeje mu rugendo tumazemo iminsi rwo kwizihiza imyaka 30 tumaze mu ivugabutumwa.
Itorero Intayoberana rizakoresha iki gitaramo mu kumenyekanisha icyabo giteganyijwe ku wa 25 Nyakanga 2026, mu gihe Ambassadors Choir na yo izaba irarikira abantu icyo izakorera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.
Ku rundi ruhande, Juno Kizigenza akomeje ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya ‘Ntaribi’, aherutse gushyira hanze.
Gen-Z Comedy ni ibitaramo by’urwenya biba kabiri mu kwezi. Byatangijwe na Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci, nyuma yo kwegukana irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.
Mu myaka ine ishize ibi bitaramo bimaze bikorwa, byabaye urubuga rwo kuzamura impano z’abanyarwenya batandukanye, barimo Muhinde, Inkirigito Clement na Dudu, na bo bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo.
Uretse aba banyarwenya, hanatumiwe Rusine Patrick, nubwo atari umwe mu bakuriye muri Gen-Z Comedy, ariko usanzwe ari umwe mu bajya bafatanya na yo mu bikorwa bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!