IGIHE

Jazzma Kendrick yatandukanye na Rick Ross ashinja kumukubita

0 27-09-2026 - saa 13:50, Nsengiyumva Emmy

Umunyamideli akaba n’umushoramari, Jazzma Kendrick, yatangaje ko yatandukanye n’umuraperi w’Umunyamerika Rick Ross, amushinja ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku mubiri.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kendrick yagaragaje amafoto agaragaza ibikomere ku munwa, avuga ko byaturutse ku gikorwa avuga ko yakorewe na Rick Ross.

Kendrick yashyizeho ifoto yanditseho ati “Umunsi Rick yakomeretsaga umunwa wanjye ni na wo munsi namusize.” Ibi yabiherekeresheje n’indi foto yerekana igikomere ku munwa we.

Uyu mugore yavuze ko umuntu utinya gukomeza guhohoterwa akwiye guhitamo kwitandukanya n’uwamukoreye iryo hohoterwa.

Ati “Nta bintu byinshi nzi, ariko nzi ko umugabo unkozeho aba ari umugabo utarigeze ankunda kandi utazigera ankunda.”

Kendrick kandi yavuze ko “iyo umugabo agukubise rimwe, aba azongera akabikora,” asaba abagore kudaha amahirwe umuntu wigeze kubakubita, ahubwo bakagira agaciro k’ubuzima bwabo bakigendera.

Mu butumwa bwagaragajwe na The Shade Room, Kendrick yanagaragaje ko Rick Ross yamufataga nk’uwakorerwaho imyitozo yo gukubita.

Kendrick na Rick Ross bari bamaze igihe bagaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye. Muri Nzeri 2025, Kendrick yari yatangaje ko batandukanye, ariko nyuma bongera kugaragara bari kumwe mu 2026, ndetse bagaragara mu birori no mu ngendo zitandukanye.

Jazzma Kendrick yemeje ko yatandukanye na Rick Ross
Jazzma Kendrick yahishuye ko amaze iminsi akubitwa na Rick Ross
Jazzma Kendrick yagaragaze ko Rick Ross yamuciye ibisebe ku munwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza