Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘Kampani’ yahuriyemo na Bull Dogg ndetse na Marina, Jay C yijeje abakunzi be ko indirimbo zisigaye kuri album azazisohorera rimwe mu minsi iri imbere.
Ibi Jay C yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari amaze gusohora iyi ndirimbo nshya itari kuri album amaze imyaka ibiri yijeje abakunzi be.
Mu 2024, Jay C ari kumwe na Green P, bijeje abakunzi babo ko bagiye gusohora album bise ‘Gen-Z’ bahuriyeho, ndetse batangira kuyikoraho.
Icyakora, nyuma y’igihe bayikoraho, Green P yatangaje ko album ayihariye Jay C, ari we uzayisohora, nubwo hariho indirimbo zitandukanye bakoranye.
Ku ikubitiro, Jay C yatangiye gusohora indirimbo zigize iyi album, zirimo ‘Mayibobo’ yakoranye na Green P, aherutse gushyira hanze.
Nyuma yo gusohora ‘Kampani’, indirimbo nshya yahuriyemo na Marina na Bull Dogg itari kuri iyi album, Jay C yavuze ko ari gutegura uburyo azasohoramo iyi album neza.
Ati “Urumva album yari nshya, nabanje gusohoraho indirimbo nke ngo abantu babashe kuyisogongera, ari nako tunononsora izari zitararangira. Mu gihe imirimo yose iri kurangira, nabaye mbahaye indirimbo nshya, ariko ubutaha ntekereza ko indi izasohokana n’indirimbo zose zisigaye.”
N’ubundi, Jay C yongeye kuba ibamba, yanga kwemeza umubare w’indirimbo zizaba zigize iyi album yitegura gusohora. Icyakora, ahamya ko zose hamwe zitazaba ziri munsi y’icumi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!