IGIHE

J. Cole yasubitse igitaramo kubera urupfu rw’umukozi we

0 28-08-2026 - saa 08:12, IGIHE

Umuraperi w’Umunyamerika J. Cole yasubitse igitaramo yari afite, kubera urupfu rw’umwe mu bakozi bari bagize itsinda rimufasha mu rugendo rw’ibitaramo, wapfiriye mu mpanuka y’ikamyo yari itwaye ibikoresho bye.

J. Cole yagombaga kuririmba mu gitaramo cyari kubera muri Golden 1 Center i Sacramento, muri Leta ya California, ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, ariko iki gitaramo cyaje gusubikwa nyuma y’iyi mpanuka yabaye mu gitondo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Golden 1 Center, bwatangaje ko igitaramo cyahagaritswe nyuma y’urupfu rw’umwe mu bari bagize itsinda ry’abakozi baherekeza J. Cole mu rugendo rw’ibitaramo yise “The Fall-Off World Tour”.

Ubuyobozi bwa Golden 1 Center na Live Nation bwihanganishije umuryango w’uwitabye Imana n’inshuti ze muri iki gihe cy’akababaro.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo ku wa Kane, ku muhanda wa Interstate 5 mu gace ka Yolo, hagati ya Zamora na Dufour hafi ya Woodland muri California.

Ikamyo yakoze impanuka yari itwaye ibikoresho byifashishwaga mu bitaramo bya J. Cole.

Uwitabye Imana yamenyekanye ku izina rya Jarlath Parkinson.

Iki gitaramo cy’i Sacramento cyari kimwe mu bigize urugendo rw’ibitaramo rwa “The Fall-Off World Tour”, rurimo ibitaramo birenga 40 byari biteganyijwe kuva ku wa 29 Kanama kugeza ku wa 12 Ukuboza 2026, aho ruzasorezwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Abari baguze amatike y’igitaramo cya Sacramento binyuze kuri Ticketmaster bazasubizwa amafaranga yabo, mu gihe abandi bazasabwa kuyasaba aho baguriye amatike.

J. Cole ni umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

J. Cole yasubitse igitaramo kubera urupfu rw’umukozi we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza