IGIHE

Israel Mbonyi yageze i Bruxelles, ateguza igitaramo ‘Icyambu5’ i Kigali

0 12-06-2026 - saa 11:48, Nsengiyumva Emmy

Israel Mbonyi yageze mu Mujyi wa Bruxelles ku mugoroba wo ku wa 11 Kamena 2026, aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye ku wa 13 Kamena 2026.

Israel Mbonyi yabwiye IGIHE ko abakunzi be bo mu Bubiligi, bakwiriye kuzitabira cyane ko hari hashize igihe kinini atabataramira.

Ati “Bazaze dutaramane ni ukuri, imyaka ibiri ntaza inaha indirimbo zamaze kwiyongera hari byinshi bishya.”

Ku kijyanye no kuba ateganya kongera gukora ibitaramo yitiriye ‘Icyambu’ amaze imyaka ine akorera muri BK Arena kandi akayuzuza, Israel Mbonyi yavuze ko nta kabuza azongera akagikora ku wa 25 Ukuboza 2026.

Ati “Nta kabuza, tuzongera dutarame nk’uko bisanzwe. Gusa ni uko ari kiriya abantu bamenyereye hari n’ibindi byinshi dukora kandi bizaba.”

Israel Mbonyi yanaboneyeho kwibutsa abakunzi be bo mu bihugu binyuranye bya Afurika by’umwihariko iy’Iburasirazuba ateganya gukora ibitaramo bizenguruka ibihugu binyuranye.

Uyu muhanzi ategerejwe mu Bubiligi ku wa 13 Kamena 2026 igitaramo cye kizabera ahitwa Hotel dolce la hulpe, ku wa 20 Kamena 2026 akazakomereza mu Budage mu gihe azahita akomereza mu Bwongereza mu Mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026.

Ubwo Israel Mbonyi yari ahingutse ku kibuga cy'indege mu Bubiligi
Akanyamuneza kari kose kuri Israel Mbonyi akimara kubona abaje kumwakira
Israel Mbonyi yakiriwe n'Umuyobozi wa Team Production yamutumiye, Justin Karekezi

Amafoto: Rutayisire Jessica

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza