IGIHE

Ishimwe Adelaide utarahiriwe muri Miss Rwanda yinjiye mu itangazamakuru

0 26-10-2022 - saa 09:48, Nsengiyumva Emmy

Ishimwe Muhayimpundu Adelaide uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akabona itike yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru gusa ntahirwe no gukomeza mu irushanwa, yamaze kwinjira mu itangazamakuru ry’imikino.

Ku wa 25 Ukwakira 2022 nibwo Radio10 na TV10 berekanye umunyamakuru mushya w’imikino ari we Ishimwe Adelaide.

Ubwo yiyamamazaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, Ishimwe yabwiye IGIHE ko aramutse yegukanye ikamba yakoresha ijwi abonye mu kuvuganira siporo y’abagore by’umwihariko umupira w’amaguru.

Yavugaga ko irushanwa rya Miss Rwanda yifuza ko ryamubera ikiraro cyatuma agera ku nzozi zo kuvugira ruhago y’abagore we ahamya ko ikibura byinshi kugira ngo itere imbere ndetse iteze imbere abayikora.

Nyuma yo kudahirwa, Ishimwe ntiyigeze areka umushinga we. Yavuze ko agiye kugerageza kuwukomereza ku ndangururamajwi za Radio10 na TV10 aho agiye kujya akora nk’umunyamakuru w’imikino.

Yagize ati "Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Ninjiye mu itangazamakuru ry’imikino kandi nibaza ko noneho ngiye kubona amahirwe yo kuzamura ijwi ryanjye mvugira umupira w’abagore nubwo ku rundi ruhande ubu nzajya nanatangaza amakuru muri rusange.”

Uyu mukobwa usanzwe ukunda umupira w’amaguru akaba umufana wihebeye Chelsea FC mu Bwongereza, yavuze ko aya ari andi mahirwe yo gutanga umusanzu we mu iterambere rya siporo.

Imbere y'akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda, Ishimwe yavuze ko afite umushinga wo guteza imbere umupira w'amaguru mu bagore
Uburyo Ishimwe yabashije gusobanura umushinga we byanyuze abagize akanama nkemurampaka bamuha itike yo guhagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda2022
Ishimwe yari umwe mu bakobwa bari bahagarariye Intara y'Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda2022
Ishimwe yamaze kwinjira mu itangazamakuru ry'imikino binyuze muri Radio10 na TV1O
Ishimwe yahawe ikaze mu kiganiro cy'imikino 'Urukiko' gitambuka kuri Radio10
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza