IGIHE

Ish Kevin yataramiye muri Ghana

0 26-09-2026 - saa 18:50, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi Ish Kevin uri mu baraperi bakomeye mu Rwanda, nyuma y’iminsi amaze muri Ghana, yataramiye mu gitaramo ‘HipHop Jam Session’ cyabereye i Accra mu ijoro ryo ku wa 25 Nzeri 2026.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa ‘Untamed Empire Creative Studio and Hub’, cyitabirwa n’abaraperi banyuranye barimo Ish Kevin, wageze muri Ghana ku wa 24 Nzeri 2026.

Uretse Ish Kevin witabiriye iki gitaramo, abandi baraperi bari batumiwe barimo Darkovibes, Jay Bahd, Kay Flip n’abandi banyuranye, bafatanyije gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki i Accra.

Ish Kevin yitabiriye iki gitaramo nyuma yo gusogongeza inshuti ze album ye nshya yise ‘Trapish III’, ndetse akaba yaramenyesheje abakunzi be ko ateganya kongera gusubukura ibitaramo bye bya ‘Trapish Concerts’.

Album ‘Trapish III’ igizwe n’indirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Kenny Sol, itsinda rya Buruklyn Boyz ryo muri Kenya, Logan Joe, OG2Tone, Pro Zed, Bibiboi, Ririmba ndetse na Njerae.

‘Question’, indirimbo Ish Kevin yakoranye na Kenny Sol, ni imwe mu zigize iyi album. Iyi ndirimbo yayisohoye mbere, muri Werurwe 2026, ndetse iri mu ndirimbo zakunzwe muri iyi minsi.

Mu zindi ndirimbo zigize album ya Ish Kevin harimo ‘Abajeune (Intro)’, ‘Loved & Hated’, ‘Greatness’, ‘Aura’, ‘Ndabaga’, ‘Body’, ‘Chat Chat’, ‘Best Friend’ yakoranye na Njerae wo muri Kenya, ‘Question’ yakoranye na Kenny Sol na ‘Back 2 Back’.

Ish Kevin yataramiye muri Ghana mu gitaramo yahuriyemo n'abaraperi bakomeye bo muri iki gihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza