Ish Kevin, Uncle Austin na Ruti Joel bataramiye abitabiriye igitaramo cyo kwibuka Yvan Buravan (Amafoto na Video)
0
18-08-2026 - saa 09:57, Nsengiyumva Emmy
Binyuze mu muryango ‘YB Foundation’ washinzwe nyuma y’uko Yvan Buravan yitabye Imana, mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2026, muri Atelier du Vin habereye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe.
Ni igitaramo cyaranzwe no kumva nyinshi mu ndirimbo za Yvan Buravan zacurangwaga na ‘The Target Band’, mu gihe abandi bahanzi nka Uncle Austin, Impakanizi, Ruti Joel na Ish Kevin na bo batanze ibyishimo ku bakitabiriye.
Aba bahanzi bose bahurizaga ku kuririmba zimwe mu ndirimbo za Yvan Buravan, izo bakoranye, ariko bakanaririmba zimwe mu zabo zakunzwe.
Muri iki gitaramo kandi hanamuritswe indirimbo ‘Supranatural’ yasubiwemo na Vasti Jackson, umugabo w’umuhanga mu gucuranga gitari akaba n’icyamamare mu njyana ya Jazz.
Raissa Umutoni, mushiki wa Yvan Buravan wanashinze umuryango wa ‘YB Foundation’, yashimiye buri wese witabiriye iki gitaramo ndetse anashimira uruhare badahwema kugira mu kubashyigikira nk’umuryango w’uyu muhanzi umaze imyaka ine yitabye Imana.
Ati “Ndabashimira ko mwaje kwifatanya natwe. Mu by’ukuri, kubabona gutya ni ibitwereka urukundo mwadukundiye Yvan Buravan.”
Yaboneyeho kugaragariza abitabiriye iki gitaramo ko mbere yacyo berekeje i Bugesera, ahabereye igikorwa cyo gufasha umwana ukiri muto wafashwe n’indwara ya kanseri, ari na yo yahitanye Yvan Buravan.
Raissa yanaboneyeho guteguza ibikorwa byo kwibuka Yvan Buravan ku nshuro ya gatanu, biteganyijwe mu 2027, ubwo bazaba banizihiza imyaka 27 uyu muhanzi yari kuba afite.
Mike Kayihura ari mu bari bitabiriye iki gitaramo
Kenny K-Shot yari mu bageze kare ahabereye iki gitaramo cyo kwibuka Yvan Buravan
Mushyoma Joseph benshi bazi ka Bubu nawe yari mu bitabiriye iki gitaramo
Umuririmbyi muri The Target Band waririmbye nyinshi mu ndirimbo za Yvan Buravan yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Selekta Faba niwe wacurangiye abitabiriye iki gitaramo
Igor Mabano nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Mukasa Jean Marie washinze New Level yazamuye Yvan Buravan yari yicaranye na Rwatubyaye Abdoul muri iki gitaramo
Impakanizi mbere yo kujya ku rubyiniro yari yiyicariye mu bafana
David Bayingana uri mu bafashije Yvan Burava mu gihe cyo gutangira umuziki ni umwe mu baganirije abitabiriye uyu mugoroba
Ruti Joel nawe yahageze kare abanza kwiyicarira mu bafana
Umutoni Raissa washinze YB Foundation yahise ateguza gahunda yo Kwibuka Yvan Buravan ku nshuro ya gatanu iteganyijwe mu 2027
Tizzo wabanye na Yvan Buravan muri New Level yari muri iki gitaramo
Tizzo wabanye na Yvan Buravan muri New Level yari muri iki gitaramo
Vasti Jackson wasubiyemo indirimbo 'Supranatural' ya Yvan Buravan yavuye muri Amerika yitabiriye uyu mugoroba
Uncle Austin yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Andy Bumuntu yari kumwe na Ruti Joel muri iki gitaramo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!