IGIHE

Isabukuru ya Beyoncé yasize umugani mu gitaramo cya Jay-Z i Londres

0 5-09-2026 - saa 10:44, IGIHE

Beyoncé yizihije isabukuru y’imyaka 45 mu buryo budasanzwe, ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’umugabo we Jay-Z cyabereye kuri Tottenham Hotspur Stadium i Londres, ku wa Gatanu.

Iki gitaramo cyari gifite umwihariko kuko ari cyo cya mbere Jay-Z yari akoreye mu Bwongereza mu myaka irenga 10. Cyari kandi kimwe mu bigize ibitaramo bya Jay-Z 30 Tour, byateguwe mu kwizihiza imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere, Reasonable Doubt.

Abafana bari biteze ko Beyoncé ashobora gutungurana akajya ku rubyiniro, cyane ko yari yabikoze mu bitaramo bibiri mu bitatu Jay-Z aherutse gukorera i New York. Icyakora, kuri iyi nshuro yagumye muri stade akurikirana igitaramo.

Mu gusoza igitaramo, Jay-Z yabwiye imbaga y’abafana ko hari “umukobwa ukiri muto” wizihizaga isabukuru, bituma abafana basakuza cyane. Yavuze mu buryo bw’urwenya ko atashoboraga kumuhatira kuririmba ku munsi we w’amavuko. Ahubwo yasabye abafana kumufasha kuririmbira Beyoncé indirimbo ya Happy Birthday, maze haraswa ibishashi byo kwishimira isabukuru ye.

Igitaramo cyamaze amasaha arenga abiri, Jay-Z aririmba indirimbo ze zakunzwe zirimo 99 Problems, Empire State of Mind, Dead Presidents, Izzo (H.O.V.A.) na Song Cry.

Cyagaragayemo kandi abahanzi n’ibyamamare byatunguye abafana, barimo Lauryn Hill, Wyclef Jean, Giggs, DJ Khaled na Idris Elba. Lauryn Hill na Wyclef bongeye guhurira ku rubyiniro baririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe za Fugees zirimo Ready or Not na Killing Me Softly With His Song.

Byari ibyishimo kuri Beyoncé ubwo stade yose yamuririmbiraga imwifuriza isabukuru nziza
Jay-Z ari kwizihiza imyaka 30 ishize ashyize hanze album y'amateka yitwa Reasonable Doubt
Tottenham Hotspur Stadium yari yuzuye abakunzi b'umuziki wa Jay Z
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza