IGIHE

Irushanwa ‘Creative Talents’ rigiye kuba ku nshuro ya gatatu

0 17-09-2026 - saa 18:04, Nsengiyumva Emmy

Irushanwa ‘Creative Talents’ rihuza urubyiruko rufite impano mu bijyanye na ‘content creation’ muri Afurika, rigiye kongera kuba ku nshuro ya gatatu, bikaba ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kuryitabira.

Iri rushanwa rihuza aba ‘Content creators’ ritegurwa na CANAL+, rigamije kuvumbura, guteza imbere no gushyigikira urubyiruko rubifitemo impano idasanzwe.

Uyu mwaka, iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 13 byo muri Afurika birimo Bénin, u Burundi, Cameroun, Côte d’Ivoire, Congo, Gabon, Guinée, Mali, Niger, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda, Sénégal na Tchad.

Ubuyobozi bwa Canal+ bwatangaje ko abifuza kuryitabira basabwa kuba bafite hagati y’imyaka 18 na 30 mu gihe kwiyandikisha byitezwe ko bizageza ku wa 25 Nzeri 2026.

Abifuza guhatana bashobora kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa ‘Creative Talents’ rwa CANAL+ mu gihe uzaba uwa mbere mu Rwanda azahabwa miliyoni 1Frw, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 700Frw mu gihe uwa gatatu azahabwa ibihumbi 500Frw.

Batatu ba mbere bazaba bitwaye neza mu Rwanda ni bo bazahagararira igihugu mu cyiciro cyo guhatanira ku rwego rw’Afurika.

Mu irushanwa ry’umwaka ushize ubwo u Rwanda rwaryitabiraga bwa mbere, batatu bari babaye aba mbere ni Twahirwa Ravannelly, Solange Nishimwe na Sylvie Sugira, icyakora aba bose ntabwo bahiriwe no kugira igihembo begukana muri Afurika.

Irushanwa ‘Creative Talents’ rigiye kuba ku nshuro ya gatatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza