Imyaka ibaye itatu abakunzi ba ‘Volkano Fest’ batabasha kwitabira ibi bitaramo, nyuma y’ibibazo byabaye mu buyobozi bw’iri serukiramuco ryaberaga mu Karere ka Musanze, aho ryari rimaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.
Ubwo ryahagarikwaga mu 2024, iri serukiramuco ryakurikiwe n’amakuru menshi arimo no kuba Iragena Rodrigue wariteguraga yari akurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera umukobwa.
Icyo gihe abahanzi bahise bikura muri iri serukiramuco ryaburaga amezi make ngo ribe, icyakora abakurikirana imyidagaduro bo bagwa mu kantu kuko batari bazi ibyabaye.
Ni inkuru zakurikiwe n’uko Iragena yahise ashakishwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse aza no gutabwa muri yombi atangira gukurikiranwa kubera icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yashinjwaga.
Mu Ugushyingo 2025 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaje kugira umwere Iragena Rodrigue kuri iki cyaha yari yasabiweho gufungwa imyaka 15.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iragena Rodrigue yagaragaje ko ibyamubayeho byose ari akagambane k’abashakaga kumwambura imigabane muri sosiyete ye isanzwe itegura ‘Volkano Fest’.
Iragena avuga ko byose byatangiriye mu gitaramo yari yateguye muri Mundi Center, nyuma y’iborori yica icyaka ari kumwe n’inshuti ze zarimo Eric 1Key n’izindi nkumi ebyiri.
Nyuma yo kubona ko icupa ryabaganje, Eric 1Key yafashe imodoka ya Iragena abacyura mu rugo rwa babakobwa bari bari basangiye.
Iragena ahamya ko yatunguwe bikomeye no gukanguka aryamanye n’umwe muri ba bakobwa batahanye kandi bambaye ubusa, ati “Sinajyaho ngo mbeshye ngo ntacyo twakoze! Birashoboka ko byabaye kuko nta bwenge nari mfite.”
Iragena yasanze muri telefone ye ubutumwa bw’inshuti ye yari yatahanye telefone y’uwo mukobwa bari bararanye, birangira abanje kumuvugisha.
Nyuma yo kuvugana bakizera ko telefone yabonetse, Iragena yarasezeye yatsa imodoka ye arataha.
Iragena yavuze ko yaje gutungurwa no kubona abo bakorana bagiye kumureba nyuma y’iminsi itatu bamubwira ko naramuka atemeye kubaha imigabane ye muri sosiyete itegura rya serukiramuco, baza kumurega kuko bari bamenye ko yararanye na ya nkumi kandi bakamushinja kuba bararyamanye batabyumvikanyeho.
Ku wa 18 Nzeri 2024, ni bwo wa mukobwa wari waryamanye na Iragena yatanze ikirego avuga ko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato nyuma yo guhurira mu birori byari byabereye Rwandex.
Uyu mukobwa yareze Iragena amushinja kuba yaramushyiriye ibintu mu nzoga basangiraga kuko yakangutse asanga baryamanye yambaye ubusa na we yambaye isarubeti mu kuguru kumwe ahandi yambaye ubusa.
Ikindi Iragena yashinjwaga n’uwo mukobwa ni uko yahoraga amubwira ko azamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko ngo yiyemera, kuva ubwo Ubushinjacyaha butangira gusabira uyu musore igihano cyo gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
Icyakora Iragena yahakanye icyo cyaha yemera ko nubwo habayeho imibonano mpuzabitsina ariko nta gahato kabayeho, ko ibyabaye byose byabaye kuko bose bari basinze.
Iragena avuga ko ibyo bamuvugaho atari byo kuko atari kuba yagambiriye gusambanya uwo mukobwa ngo bajyane iwe ahubwo yari kumutahana iwe.
Uyu musore yavuze ko nyuma y’igihe aburana kuri iki cyaha, mu Ugushyingo 2025 ari bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamugize umwere kuri iki cyaha ndetse yatangiye kwisuganya ku buryo yakongera kubyutsa iserukiramuco rye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!