Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018 yambitswe impeta n’umukunzi we, Imfura Kenny, nyuma y’imyaka bamaze bakundana.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, uyu mukobwa yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto y’ibihe by’umunezero yagiranye n’umukunzi we, ayaherekeza n’ubutumwa bugufi bugira buti “22/08❤️”.
Muri imwe mu mafoto yashyize kuri uru rubuga, Iradukunda agaragara yicaye iruhande rw’umukunzi we, afite indabo kandi amwenyura. Aho bari bicaye hatatse indabo zera, buji n’amafoto amanitse mu bimera bibakikije. Andi amugaragaza yambikwa impeta.
Nubwo mu butumwa bwe yanditse “22/08”, ntabwo yasobanuye byinshi kuri iyo tariki cyangwa igihe n’aho ibyo birori byabereye.
Urukundo rwa Iradukunda Liliane na Imfura Kenny rwatangiye kumenyekana mu 2022, ubwo uyu mukobwa yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko akoresheje amagambo agaragaza ko amukunda. Kuva icyo gihe, yagiye asangiza abamukurikira bimwe mu bihe byiza bagirana.
Mu 2023, aba bombi bongeye kuvugwa ubwo bitabiraga ubukwe bwa Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid. Icyo gihe, Liliane ni we wafashe indabo Elsa yajugunyiye abakobwa bari aho, ibikunze kwitwa “gusigirwa igifunguzo”.
Akimara kuzifata, yasanze Imfura Kenny barahoberana, bituma benshi bongera kugaruka ku rukundo rwabo ndetse no ku ntambwe yo kurushinga bashoboraga gutera.
Kwambikwa impeta bibaye indi ntambwe mu rukundo rw’aba bombi, bakunze kugaragaza ko bishimirana binyuze mu mafoto n’ubutumwa basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Iradukunda Liliane yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2018, atsinda abandi bakobwa 19 bari bageze ku cyiciro cya nyuma. Yabaye kandi umwe mu bakobwa bagaragaje impano zitandukanye, zirimo kubyina imbyino gakondo no kuvuza ingoma.
Amakuru IGIHE ifite ni uko ubukwe bwaba bombi buzaba mu ntangiriro z’umwaka utaha 2027.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!