IGIHE

Inzara yo mu bwana, kubona ababyeyi be barwana…;Ahereye ku nkuru ye Dogiteri Nsabii yinjiye mu muziki

0 29-09-2026 - saa 22:58, Nsengiyumva Emmy

Dogiteri Nsabii wamamaye muri sinema nyarwanda, aho yitegura kuzuza imyaka icumi ayirimo, yamaze kwinjira no mu muziki, ahita asohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Urugendo’ ikaba ikubiyemo inkuru y’urugendo rw’ubuzima bwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dogiteri Nsabii yavuze ko iyi ndirimbo nshya ishingiye ku nkuru mpamo y’urugendo rw’ubuzima bwe, nubwo hari bimwe mu bice yahisemo gukuramo.

Ati “Ntekereza ko ubizi ko umuziki ari umuti. Hari ibyo nari nanditse numvaga ko bisohotse byaba ikibazo aho gufasha abayumva.”

Iyi ndirimbo ni yo ya mbere Dogiteri Nsabii asohoye kuva yinjiye mu muziki, akaba avuga ko ahanini yibanze ku buzima bwe.

‘Urugendo’ igaruka ku buzima bw’umwana wakuriye mu buzima bugoye, aho rimwe na rimwe kurya byabaga ari ihurizo, bikamusaba kujya kwiba amandazi kugira ngo abone icyo ashyira mu nda.

Avuga ko inshuro nyinshi yafatwaga muri ibyo bikorwa, agahondagurwa.

Hari n’indi nkuru ibabaje igaragaramo, aho ahamya ko yiboneye n’amaso ye se akubita nyina.

Ibi n’ibindi byose yaririmbye muri iyi ndirimbo, kimwe n’ibyo yaje gukuramo, Dogiteri Nsabii ahamya ko ari ubuzima bwe bwite yanyuzemo kuva mu bwana kugeza uyu munsi.

Dogiteri Nsabii yemeje ko yamaze gufata umwanzuro wo kwinjira mu muziki nubwo bitazamubuza gukomeza no gukora sinema, ahamya ko uretse iyi ndirimbo, afite n’izindi nyinshi yitegura gusohora mu minsi iri imbere.

Iyi ndirimbo yatangijwe na Producer Loader, ariko yari imaze imyaka itatu itararangira kubera ko aba bombi batabashaga kubona umwanya wo gukorana.

Nyuma, bumvikanye ko Loader ayishyira mu maboko ya Popiyeeh kugira ngo abe ari we uyirangiza. Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Musinga.

Dogiteri Nsabii wamamaye muri sinema yinjiye mu muziki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza