IGIHE

Intebe zashize! Udushya twaranze igitaramo Gen-Z Comedy yatumiyemo Dr. Hilary Okello (Amafoto)

0 10-03-2023 - saa 13:05, Mahoro Vainqueur

Sosiyete y’abanyarwenya ya Generation Z imaze umwaka umwe ishinzwe ku nshuro ya mbere yakoze igitaramo yatumiyemo umunyarwenya uturutse hanze y’u Rwanda Dr. Hilary Okello wo muri Uganda.

Ni igitaramo cyahujwe no kwizihiza umwaka ibitaramo bya Gen-Z Comedy bitangiye cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando ), ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023.

Iki gitaramo cyatangiye saa moya z’umugoroba uko amasaha yagendaga akura niko abantu barushagaho kuba benshi bigera naho abagiteguye bitabaza intebe za restora yari hafi aho.

Umuyobozi wa Gen-Z comedy, Ndaruhutse Merci [Fally Merci] abona ibi bitaramo bimaze gukura cyane nawe ibintu bikomeza kumutera imbaraga biri mubyatumye atangira gutumira abanyamahanga.

Fally Merci nyuma yo kubona ko abantu bamwe bari babuze aho bicara yanzuye kujya azana intebe nyinshi atitaye ku bantu bari buze mu gitaramo.

Ati “Ubutaha nzajya nzana intebe ntitaye kubari buze, urabona ko babaye benshi cyane, Gen-Z Comedy imaze gukura ni ubwa mbere tuzanye umunyarwenya w’umunyamahana.”

“Kumuzana twashatse kwigira kubanyarwenya b’abanyamahanga, ndetse tunareba uko twakubaka ubuvamdimwe nokuzamurana nk’abanyarwenya bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, njye ndakomeza kandi ntabwo ndibucike intege.”

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abarimo Uncle Austin, Junior Giti (Umujyanama wa Chris Eazy), umunyarwenya Rusine, Bamenya, Babu Nyambo Jesca, MC Nario, n’abandi.

Iki gitaramo cyarimo inkuru z’urwenya zibanda ku buzima bwa buri munsi, ubuzima bw’ishuri, zakozwe n’abanyarwenya babarizwa muri Gen-Z Comedy barimo, Admin Pro, Muhinde, Kadudu, Mavinde, Fally Merci, n’abandi.

Dr. Hilary Okello umunyarwenya wa mbere w’umunyamahanga utaramiramiye mu bitaramo bya Gen-Z Comedy ika n’inshuro ya mbere ataramiye mu Rwanda yateye urwenya ku bijyanye n’amasomo y’ubumenyamuntu (Biologie) avuga uburyo hari abiyibutsa ibyo bize barebeye ku bantu bari hafi yabo.

Ati“Isomo rwa Biologie muraruzi ryari rigoye, nyuma yo kwiga ibice by’umubiri w’umuntu, ibyo munda n’ahandi twebwe twiga twabonaga umuntu agenda ugatangira kubara ibice bimugize kugira ngo wiyibutse, ukabona umuntu ukamubonamo amara, amagufa, igihanga n’ibindi”

Uyu munyarwenya kandi yavuze uburyo mu ishuri hari abanyeshuri bagendana ubwonko butari ubwabo, kubera gukopera cyane.

Umunyarwenya Rusine wataramiye kenshi muri ibi bitaramo bimurika impano y’abanyarwenya bakiri bashya hari abanyarwenya yabanje gushakira imyambaro baserukana.

Ibi yabikoze biturutse ku kizamini yabakoresheje mbere y’umunsi w’igitaramo abatsinze abemerera kubashakira imyambaro baserukana ndetse no kubitaho kubijyanye n’amafunguro.

Abatsinze iki kizamini cya Rusine ni umunyarwenya Kaduhire [Kadudu] na Kamamata.

Iyi Gen-Z Comedy iba inshuro ebyiri mu kwezi ibarizwamo abanyarwenya 60 barimo abakobwa babiri.

Admin Pro ni umwe banyarwenya bashya bamaze kubaka izina binyuze muri Gen-Z Comedy
Akanyamuneza kaba ari kose ku bitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy
Byakugora kuva mu bitaramo bya Gen-Z comedy udasetse
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo
Dr. Hilary Okello ni ubwa mbere yari ataramiye mu Rwanda
Dr. Hilary Okello niwe munyarwenya wa mbere w'umunyamahanga utaramiye mu bitaramo bya Gen-Z Comedy
Dr. Hilary Okello yateye urwenya avuga uburyo mu ishuri hari abantu bagendana ubwonko butari ubwabo kubera gukopera cyane
Fally Merci avuga ko Gen-Z Comedy imaze gukura ku buryo bugaragara nawe agomba kwagura ibikorwa byayo
Gen-Z Comedy yishimira urwego igezeho mu mwaka umwe imaze itangiye ibi bitaramo
Hari abishimiye Fally Merci bamuha amafaranga nk'ishimwe
Intebe zari zateguwe zabaye nke hitabazwa izo muri restora yari hafi aho
Ibitaramo bya Gen-Z bimaze kugira imbaga nini y'ababikurikira
Kaduhire bakunze kwitwa Kadudu umwe bakobwa b'abanyarwenya babarizwa muri Gen-Z Comedy
Junior Giti umujyanama w'umuhanzi Chris Eazy yanyuzwe n'urwenya rwari muri iki gitaramo
Kamamata ni umwe mu batsinze ikizamini cy'umunyarwenya Rusine
Kubera ubwinshi bw'abitabiriye Fally Merci yavuze ko agomba kujya azana intebe nyinshi atitaye ku bantu bari buze mu gitaramo
MC DJ Platy Wanyama niwe watangiye yinjiza abantu mu mujyo w'igitaramo binyuze mu muziki yacuranze
MC Platy Wanyama ,umunyamakuru wa Magic FM niwe wacuranze imiziki yumvikanye muri iki gitaramo cya Gen-Z Comedy
Ntibyoroha kwifata iyo uri mu bitaramo by'urwenya
Rusine yari yahisemo abanyarwenya babiri ashakira imyambaro baserukana muri iki gitaramo
Umunyarwenya Mavide akaba n'umukinnyi wa filime ni umwe mubanyuze benshi
Ubishoboye yatahanye amashusho y'abanyarwenya bamushimishije
Umunyarwenya Muhinde yateye urwenya avuga ko hari byinshi yigira kuri Uncle Austin birangira nawe amuhaye amafaranga
Uncle Austin ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

Amafoto : Tripus Photo

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza