IGIHE

Inkuru zihindanya Hip Hop zari zitumye Bull Dogg areka umuziki (Video)

0 27-08-2026 - saa 16:48, Nsengiyumva Emmy

Bull Dogg yatangaje ko mu myaka 18 amaze mu muziki, hari igihe yageze aho yumva yareka umuziki kubera uburyo injyana ya Hip Hop yakoraga yari ikomeje gusigwa umwanda bikangiza amazina y’abayikora.

Muri iki kiganiro, Bull Dogg yahishuye ko nk’umuhanzi hari igihe yageze aho yumva yareka umuziki kubera inkuru zagiye zanduzaga injyana ya Hip Hop, zikangiza isura y’abayikora.

Ati “Mu myaka ya 2016-2017, ntabwo Hip Hop yari yorohewe, kubera ko buri gihe wasangaga inkuru nyinshi zivuga nabi abakora iyi njyana. Imyaka hafi icumi nari mbimazemo nta kintu kirahinduka, byatumaga usanga no mu rugo bakeka ko ibivugwa ari byo. Icyo gihe cyarageze umuntu akumva arenda gucika intege.”

Bull Dogg avuga ko mu gihe yari yendaga gucika intege, hagiye habaho impamvu zamuteye kudahita abivamo. Aha yatanze urugero ku kuba yaritabiriye irushanwa rya PGGSS, avuga ko ryatumye yongera kugira imbaraga zo gukomeza umuziki.

Ati “Reka umuntu ajyemo azabe areba uko yakongera kubivamo!”

Uko ikoranabuhanga ryahinduye ndetse rikanoroshya ubucuruzi mu muziki no kuwumenyekanisha, biri mu byatumye Bull Dogg yongera kugira icyizere, bityo igitekerezo cyo kuwureka kimuvamo.

Uyu muraperi ni umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda. Kuva Bull Dogg yawinjiramo mu 2008, ntiyigeze abura mu rutonde rw’abaraperi bakomeye mu Rwanda, kugeza uyu munsi.

Bull Dogg yahishuye ko mu myaka ya 2016-2017 yari agiye kureka umuziki kubera inkuru zavugwaga ku njyana ya Hip Hop zabangirizaga amazina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza