Ingabire Jolie Ange witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2020 akaza kuvugwa cyane nyuma yo kurisezera hagati, yambitswe impeta n’umusore usanzwe ari umuvandimwe w’umuhanzi Kenny Sol.
Mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2026 ni bwo Ingabire Jolie Ange n’uyu musore basangije ababakurikira amafoto agaragaza umuhango wo kwambikana impeta wabereye muri Canada.
Uyu musore uvukana na Kenny Sol, amaze igihe atuye muri Canada, aho akunze no gufasha umuvandimwe we mu bikorwa bitandukanye by’akazi iyo yahageze.
Ingabire Jolie Ange ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020, ariko aza gusezera irushanwa ritarangiye. Icyo gihe byatangajwe ko yasezerewe kubera uburwayi, nubwo icyo cyemezo cyakomeje kuvugwaho byinshi.
Hari abakurikiranaga iri rushanwa bagaragaje ko Ingabire yasezerewe nyuma y’ibizamini by’ubuzima byakorewe abakobwa bose bari mu mwiherero, bikavugwa ko byagaragaje ko yari atwite.
Icyakora, ayo makuru ntiyigeze yemezwa ku mugaragaro n’abateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.
Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda mu 2020, Ingabire wari usanzwe akora akazi ko kumurika imideli yakomeje gukurikirana inzozi ze.
Nyuma yaje kwimukira i Burayi, aza gukomereza ubuzima bwe muri Canada, ari na ho agiye kurushingira n’uyu musore wamwambitse impeta.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!