IGIHE

Indirimbo Dai Dai ya Shakira na Burna Boy yabaye iy’ibihe byose mu mateka y’Igikombe cy’Isi

0 28-07-2026 - saa 14:52, Gilbert Ukwizagira

Indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yitwa Dai Dai y’umuhanzi w’Umunya-Nkigeria, Burna Boy, n’Umunya-Colombia, Shakira, ikomeje kwandika amateka aho yabaye indirimbo yumviswe cyane kurusha izindi z’iki gikombe.

Muri iki cyumweru, iyi ndirimbo yakuyeho imyanya 25 yose ihita iba iya 17 ku rubuga rwa Billboard Hot 100, ihita iba iya mbere ibigezeho mu mateka y’iz’Igikombe cy’Isi. Yambuye agahigo iyitwa ‘Waka Waka (This Time For Africa)’ Shakira yafatanyije n’itsinda rya Freshyground ryo muri Afurika y’Epfo.

Dai Dai yanaje ku mwanya wa gatatu mu ndirimbo 100 zikunzwe cyane muri Canada kuri uru rubuga. Iri no mu ziri imbere mu ndirimbo zikunzwe cyane mu Bwongereza muri iki cyumweru.

Hagati aho, Billboard yatangaje ko yahagaritse gusohora urutonde rwa World Digital Song Sales rwashyirwagaho indirimbo ziyoboye izindi mu kumvwa cyane. Urutonde rwanyuma ni urwasohowe ku wa 27 Nyakanga 2026 ari na rwo Dai Dai yandikiyeho amateka.

Ni urutonde rwafatwaga nka rumwe mu zikomeye z’ubucuruzi bw’umuziki mu bihugu nka Nigeria, ibyo muri Asia, Caraïbes, Afurika y’Epfo n’ibindi.

Abahanzi b’Abanya-Nigeria bigeze kugera ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde ni Wizkid, Mr Eazi na Rema.

Indirimbo Dai Dai ya Shakira na Burna Boy yabaye iy'ibihe byose mu mateka y'Igikombe cy'Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza