IGIHE

Imyitozo twarayirangije - King James witegura gususurutsa Abanyarwanda (Video)

0 10-07-2026 - saa 17:14, Nsengiyumva Emmy

Mu gihe King James ari mu myiteguro ya nyuma y’ibitaramo azakora ku wa 1-2 Kanama 2026, yavuze ko imyitozo yarangiye, ko ubu we n’itsinda ry’abacuranzi n’ababyinnyi basigaye banoza utuntu duke.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, King James yavuze ko basigaje basubiramo ibyo bakoze kugira ngo byose bizagende neza ku munsi w’igitaramo.

Ati "Imyiteguro igeze kure cyane. Ubu turi mu byiciro bya nyuma, by’umwihariko mu kwitozanya n’ababyinnyi n’itsinda ry’abacuranzi. Imyitozo twarayirangije, ubu turi gusubiramo no gushyira ibintu ku murongo neza, ku buryo byose bizagenda uko tubyifuza."

Uyu muhanzi umaze imyaka 20 mu muziki, yakomeje avuga ko bamaze amezi atatu bakora imyitozo inshuro eshatu mu cyumweru, rimwe na rimwe bakayikora inshuro enye, bityo ko yizeye ko biteguye neza.

King James yavuze ko abazitabira ibi bitaramo bazabona ibintu bidasanzwe, birimo kuririmbirwa indirimbo ze nyinshi zizacurangwa uko abazizi, kugira ngo babashe kuzifatanya na we.

Ati "Njye ndi umuntu wumva ibitekerezo by’abafana banjye. Hari abambwiye bati ’Ntuzatume band iza gucuranga indirimbo mu buryo butandukanye n’ubwo tuzizi.’ Iyo nama narayumvise kandi ni kimwe mu byo twitayeho. Tuzaririmba indirimbo uko bazizi kugira ngo tuziririmbane."

King James agiye gukora ibi bitaramo mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, bikazaba ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026.

Aherutse gukora amateka yo gucuruza amatike y’umunsi wa mbere mu minsi itatu gusa, ibyatumye afata icyemezo cyo kongeraho umunsi wa kabiri. Kuri ubu na yo amatike yayo akomeje kugurwa.

Ubwo IGIHE yasuraga King James aho yakoreraga imyitozo, yasanzwe ari kwitozanya na P Fla. Yavuze kandi ko hari n’abandi bahanzi bazafatanya ku rubyiniro, gusa yirinda gutangaza amazina yabo.

Abajijwe niba abazitabira igitaramo cyo ku munsi wa kabiri bazaryoherwa nk’abazitabira icya mbere, yavuze ko yabitekerejeho neza ku buryo abazitabira iminsi yombi bazataha banyuzwe.

Kanda hano ubashe kugura amatike y’igitaramo cya King James

King James ari kunoza utuntu twa nyuma n'itsinda rizamucurangira
King James aba yitoza ari nako ababyinnyi bamwitoreza inyuma
King James yitozanyije na P Fla
King James na P Fla bazaririmbana indirimbo 'Nisubiyeho' bamaze igihe barakoranye
Uretse P Fla, King James yemeje ko hari n'abandi bahanzi benshi azaririmbana nabo muri iki gitaramo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza