IGIHE

Imana isubiriza igihe- DJ Brianne yaguriwe imodoka n’umuryango wamwakiriye muri Canada

0 23-09-2026 - saa 09:57, Nsengiyumva Emmy

DJ Brianne ari mu byishimo byinshi nyuma yo kugurirwa imodoka na IPhone 18 Pro Max n’umuryango wiyemeje kumufasha mu buzima bushya yatangiye muri Canada, aho yimukiye mu minsi ishize.

Nyuma yo kugera muri Canada, DJ Brianne yakiriwe n’umuryango wa DJ Ferrydee wiyemeje kumufasha gutangira ubuzima muri iki gihugu no gukomeza umwuga we wo kuvanga imiziki.

Akigera muri Canada, DJ Brianne yaguriwe ibyuma bishya byo kuvanga imiziki ndetse na mudasobwa igendanwa izajya imufasha mu kazi ke.

Nyuma y’izo mpano, DJ Brianne kuri ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugurirwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Rogue, bigaragara ko ari iyo mu myaka ya 2024-2026.

Iyi modoka DJ Brianne yahawe nk’impano, ubusanzwe igura hagati ya miliyoni 35 Frw na miliyoni 48 Frw, bitewe n’umwaka yakozwemo n’ibindi biyigize.

Mu kiganiro na IGIHE, DJ Brianne wanaguriwe telefone nshya yo mu bwoko bwa iPhone 18 Pro Max, yavuze ko ari mu byishimo bikomeye kubera ibikomeje kumubaho, ashimangira ko abifata nk’ibitangaza.

Ati “Ibiri kumbaho hano ni ibitangaza. Sinzi aho nahera nshimira Imana. Gusa kimwe navuga ni uko isubiriza igihe.”

DJ Brianne aherutse kwerekeza muri Canada, akaba ari naho agiye gukomereza ubuzima n’akazi ko kuvanga imiziki, abifashijwemo na DJ Ferrydee wamwakiriye.

Ku rundi ruhande, DJ Brianne ni umwe mu bategerejwe mu bitaramo byatumiwemo abarimo Kevin Kade, Element EleéeH na Nel Ngabo muri Canada.

Ibi bitaramo bizatangirira mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026, mbere y’uko bikomereza mu Mujyi wa Montreal ku wa 3 Ukwakira 2026.

DJ Brianne yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Rogue
DJ Brianne yahawe impano y'imodoka yo kuba agendamo muri Canada
DJ Brianne yahise atangira gukata imodoka yahawe mu mihanda ya Canada
DJ Brianne yafunukuye iPhone 18 Pro Max
DJ Brianne yahawe iPhone 18 Pro Max
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza