DJ Brianne ari mu byishimo byinshi nyuma yo kugurirwa imodoka na IPhone 18 Pro Max n’umuryango wiyemeje kumufasha mu buzima bushya yatangiye muri Canada, aho yimukiye mu minsi ishize.
Nyuma yo kugera muri Canada, DJ Brianne yakiriwe n’umuryango wa DJ Ferrydee wiyemeje kumufasha gutangira ubuzima muri iki gihugu no gukomeza umwuga we wo kuvanga imiziki.
Akigera muri Canada, DJ Brianne yaguriwe ibyuma bishya byo kuvanga imiziki ndetse na mudasobwa igendanwa izajya imufasha mu kazi ke.
Nyuma y’izo mpano, DJ Brianne kuri ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugurirwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Rogue, bigaragara ko ari iyo mu myaka ya 2024-2026.
Iyi modoka DJ Brianne yahawe nk’impano, ubusanzwe igura hagati ya miliyoni 35 Frw na miliyoni 48 Frw, bitewe n’umwaka yakozwemo n’ibindi biyigize.
Mu kiganiro na IGIHE, DJ Brianne wanaguriwe telefone nshya yo mu bwoko bwa iPhone 18 Pro Max, yavuze ko ari mu byishimo bikomeye kubera ibikomeje kumubaho, ashimangira ko abifata nk’ibitangaza.
Ati “Ibiri kumbaho hano ni ibitangaza. Sinzi aho nahera nshimira Imana. Gusa kimwe navuga ni uko isubiriza igihe.”
DJ Brianne aherutse kwerekeza muri Canada, akaba ari naho agiye gukomereza ubuzima n’akazi ko kuvanga imiziki, abifashijwemo na DJ Ferrydee wamwakiriye.
Ku rundi ruhande, DJ Brianne ni umwe mu bategerejwe mu bitaramo byatumiwemo abarimo Kevin Kade, Element EleéeH na Nel Ngabo muri Canada.
Ibi bitaramo bizatangirira mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026, mbere y’uko bikomereza mu Mujyi wa Montreal ku wa 3 Ukwakira 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!