IGIHE

Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo "Thriller" rigiye kugurishwa mu cyamunara

0 9-10-2026 - saa 09:53, IGIHE

Ikote ritukura ryamamaye cyane Michael Jackson yambaye mu mashusho y’indirimbo “Thriller”, rigiye kongera gutezwa cyamunara, aho biteganyijwe ko rishobora kugurishwa arenga miliyoni 10$.

Iri kote rifatwa nk’imwe mu myambaro y’ingenzi mu mateka y’umuziki wa Pop, rizatezwa cyamunara mu Ukuboza 2026 i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu 2011, iri kote ryari ryaragurishijwe muri cyamunara kuri miliyoni 1,8$, ariko agaciro karyo kakaba kamaze kuzamuka cyane. Inzu ya Julien’s Auctions itegura iyi cyamunara ivuga ko ubu rishobora kurenza miliyoni 10$.

Iri kote ryakozwe mu ruhu rw’inyana, rifite ibara ritukura rivanzemo umukara ndetse n’umurongo w’umukara umeze nk’inyuguti ya “V” unyura ku gituza.

Ryakozwe na Debra Landis, umugore wa John Landis wayoboye amashusho y’indirimbo “Thriller”.

Indirimbo “Thriller” n’amashusho yayo biri mu bihangano byagize uruhare rukomeye mu kubaka izina rya Michael Jackson ku rwego mpuzamahanga, bituma n’imyambaro yakoreshejemo ikomeza kugira agaciro gakomeye mu bakusanya ibintu by’amateka y’umuziki.

Muri iyi cyamunara hazagurishwa n’ibindi bikoresho byigeze gukoreshwa na Michael Jackson, birimo gants izwi cyane yari itatse ibintu bibengerana, yambaye ubwo yakoraga imbyino ya moonwalk mu ndirimbo “Billie Jean” mu birori bya Motown Awards byo mu 1983.

Iyo gants yari iherutse kugurishwa muri cyamunara mu Ugushyingo 2009, amezi make nyuma y’urupfu rwa Michael Jackson, ku bihumbi 430$. Ubu Julien’s Auctions ivuga ko ishobora kugera ku bihumbi 800$.

Hazagurishwa kandi imiguru ibiri y’inkweto z’umukara z’uruhu zari iza Michael Jackson, zishobora kugura hagati y’ibihumbi 60$ na 80$, ndetse n’izindi nkweto yambaye muri “Thriller” ziteganyijwe kugura hagati y’ibihumbi 30$ na 50$.

Mbere y’uko cyamunara iba, ibi bikoresho bizabanza kumurikwa mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani na Bahrain, kugira ngo abakunzi ba Michael Jackson n’abakusanya ibintu by’amateka babashe kubirebera hafi.

Michael Jackson yapfuye muri Kamena 2009 afite imyaka 50. Inyungu mu bikoresho bye yongeye kuzamuka nyuma y’uko filime ivuga ku buzima bwe, “Michael”, isohotse ikongera gukurura abantu ku mateka n’umwuga we.

Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo "Thriller" rigiye kugurishwa mu cyamunara
Iri kote rishobora kugurishwa miliyoni 10$
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza