IGIHE

Ikiraro cya miliyoni 900 Frw cyubatswe kuri Kigali Universe kigiye gutahwa

0 14-01-2026 - saa 14:56, Nsengiyumva Emmy

Ubuyobozi bw’inzu y’imyidagaduro ya Kigali Universe bwatangaje ko buri kwitegura gutaha ikiraro kizajya kinyurwamo n’abagiye kuhasohokera, cyashowemo arenga miliyoni 900 Frw.

Ibi byemejwe na Kenny Mugarura, Umuyobozi ushinzwe ibirori n’ibitaramo bibera muri Kigali Universe mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.

Kenny Mugarura yagarukaga ku bikorwa byo kwagura Kigali Universe bigizwe n’iki kiraro n’indi nyubako yuzuye izajya yakira ibikorwa bitandukanye nk’inzu mberabyombi.

Iyi nyubako izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 700, ariko ikaberamo n’ibindi bikorwa birimo imurikagurisha.

Uretse iyi nyubako, Kenny Mugarura yavuze ko bagifite umwanya munini wo kubakaho ibindi bikorwa hejuru y’inyubako ya CHIC.

Abajijwe ku kiraro bamaze igihe bubaka, Kenny Mugarura yagize ati “Ikiraro gahunda yacyo ubu yarasojwe, ubu cyamaze kwemezwa ndetse cyahawe ibyangombwa […] igisigaye ni ukukimurika muri uku kwezi kuri kurangira cyangwa ukwa Gashyantare gutangira.”

Kenny Mugarura yavuze ko ari ikiraro cyiza kandi cyabahenze, bityo asaba abagenda mu Mujyi wa Kigali ko umunsi wo kugitaha bazagitemberaho bakanahafatira amafoto.

Avuga ku gaciro k’iki kiraro, Kenny Mugarura yagize ati “Ni ikiraro gihagaze amafaranga atari make, buriya agaciro kacyo yaba kuzana ibicyubatse kuko byavuye hanze ndetse no kucyubaka bihagaze arenga miliyoni 900Frw.”

Kenny Mugarura yavuze ko ibyuma byubatse iki kiraro bimwe byavuye mu Bushinwa, ibindi muri Turikiya. Abagishushanyije barimo Abanya-Turikiya n’Abanyarwanda.

Ni ikiraro Kenny Mugarura ahamya ko cyuzuye gitwaye igihe kirekire kuko cyamaze byibuza amezi atandatu.

Ku rundi ruhande, yavuze ko ari ikiraro bahisemo guha abatuye Umujyi wa Kigali kugira ngo babone ahandi hantu ho gufatira amafoto no gutemberera.

Arenga miliyoni 900 Frw ni yo yatanzwe kuri iki kiraro
Ni ikiraro abantu bashobora no kujya bajya gufatiraho amafoto y'urwibutso
Iki kiraro kizaba cyiyongereye mu bikorwaremezo birimbisha Umujyi wa Kigali
Byitezwe ko iki kiraro kizatahwa bitarenze intangiriro za Gashyantare 2026
Ubuyobozi bwa Kigali Universe buhamya ko ari ikiraro cyarangije kubakwa ndetse cyanamaze gusuzumwa
Iki kiraro kucyubaka byari uguteranya ibyuma gusa
Ibyuma byose byubatse iki kiraro byakuwe hanze ndetse cyubakiwe ku ruganda
Ni ikiraro cyubatswe mu buryo bugezweho
Iki kiraro kizajya gifasha abantu kwinjira muri Kigali Universe
Kenny Mugarura ushinzwe ibirori n'ibikorwa by'imyidagaduro muri Kigali Universe asobanurira umunyamakuru wa IGIHE byinshi kuri iki kiraro
Mbere yo kwinjira muri Kigali Universe, abanyura kuri iki kiraro bazajya babanza gufatira ifoto y'urwibutso hano
Iki kiraro nijoro ni uku kiba kigaragara
N'iyo bwije mu nzira igana Kigali Universe haba habona kubera uburyo bashyizeho amatara atanga urumuri
Hari gutekerezwa uko iki kiraro cyazabyazwa umusaruro mu buryo bw'imyidagaduro
Iyo uri ahitaruye Kigali Universe, iki kiraro kigaragara cyaka
Ni ikiraro byitezwe ko kizorohereza abari basanzwe bagorwa no kunyura muri CHIC nyamara bagiye muri Kigali Universe
Iki kiraro kizajya cyakira abadashaka kunyura muri CHIC kugira ngo bagere muri Kigali Universe

Amafoto: Kwizera Moses

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza