Abategura igitaramo cy’urwenya cya Comedy Store, cyari cyaratumiwemo abarimo Diamond Platnumz, The Ben na Eric Omondi, batangaje ko kigiye kuba nyuma yo gusubikwa kubera ingamba Leta ya Uganda yari yafashe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2026, ubuyobozi bwa Comedy Store bwatangaje ko iki gitaramo kizaba ku wa 30 Ukwakira 2026.
Iki gitaramo cyari giteganyijwe kuba ku wa 5 Kamena 2026, ariko kiza gusubikwa kubera ingamba zo guhangana na Ebola. Ubu cyamaze kongera gutegurwa, kikazaba ku wa 30 Ukwakira 2026, mu gihe abahanzi batumiwemo bose nta n’umwe wa hindutse.
Kizataramamo Diamond Platnumz, The Ben, Eric Omondi, ndetse n’abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Spice Diana, Lydia Jazmine, Winnie Nwangi na Fik Fameica.
Diamond Platnumz azataramira i Kampala nyuma y’amezi abiri gusa avuye i Kigali, aho azaba yitabiriye igitaramo cya Friends of Amstel giteganyijwe ku wa 29 Kanama 2026.
Muri icyo gitaramo cy’i Kigali, Diamond azahuriramo n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo, Ish Kevin, Etania na DJ Marnaud.
The Ben na we azitabira iki gitaramo nyuma yo gusoza ibitaramo bya Summer Country Tour, amaze iminsi azenguruka u Rwanda afatanyije na Bruce Melodie.
Nyuma y’iki gitaramo, The Ben azahita akomeza imyiteguro y’igitaramo cye ngarukamwaka The New Year Groove, gikunze kubera i Kigali mu mpera z’umwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!