IGIHE

Igitaramo cya ‘Friends of Amstel’ gitegerejwemo Diamond i Kigali cyashyushye

0 15-07-2026 - saa 18:43, Nsengiyumva Emmy

Igitaramo cya ‘Friends of Amstel’ gitegerejwemo Diamond Platnumz gikomeje gushyuha cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko abategura iki gitaramo batangaje urutonde rw’abahanzi bazafatanya na we ku rubyiniro.

Byamaze kwemezwa ko Diamond Platnumz azahurira ku rubyiniro n’abarimo Bruce Melodie baherutse gukorana indirimbo ‘Pom Pom’ ikaba inshuro ya mbere bagiye gutaramana nyuma yo kuyikora.

Hazaririmba kandi Nel Ngabo, DJ Marnaud ndetse na Etania uri mu bahanga bakunzwe cyane mu kuvanga imiziki muri Uganda.

Iki gitaramo kizayoborwa na Rocky Try afatanyije n’umunyarwenya Michael Sengazi, kikazabera muri parikingi ya BK Arena ku wa 29 Kanama 2026.

Urebye mu ndirimbo za Diamond zikunzwe kugeza ubu zinitezwe mu gitaramo azaba akorera i Kigali, abakunzi ba muzika bakwiye kwitega izimaze igihe zirimo Yope,Waah!, Inama, Jeje,Nana, African Beauty, Komasava n’izindi nyinshi zitezweho gusiga ibyishimo mu mitima y’abakunzi b’umuziki.

Mu minsi ishize kandi Diamond yashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bizakirirwamo ibitaramo biri muri gahunda ye yise ‘Retro Tour’.

Uyu muhanzi ni umwe mu bakunze gutaramira i Kigali, aho abakunzi b’umuziki bamwakiriye neza kuva mu 2015, ubwo yahataramiraga bwa mbere.

Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2023, mu bitaramo bya Trace Awards ndetse na Giants of Africa Festival byabereye muri uyu mujyi.

Michael Sengazi na Rocky Try nibo bazayobora iki gitaramo
DJ Marnaud uri mu bagezweho mu bijyanye no kuvanga imiziki mu Rwanda yatumiwe muri iki gitaramo
Nel Ngabo ni ubwa mbere atumiwe muri ibi birori
Ish Kevin yongeye gutumirwa muri 'Friends of Amstel' nyuma y'iyo yaherukaga gutumirwamo ntabashe kuririmba kubera ikibazo cy'amasaha
Bruce Melodie agiye guhurira mu gitaramo na Diamond bakoranye Pom Pom
Etania uri mu bagezweho muri Uganda ategerejwe muri iki gitaramo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza