Umukinnyi wa filime wamamaye ku rwego mpuzamahanga, Idris Elba, yahawe icyubahiro n’Umwami w’u Bwongereza, King Charles III, bituma ku mazina ye hiyongeraho “Sir Idris Elba.”
Ni icyubahiro uyu mugabo yahawe kubera uruhare rwe mu iterambere ry’uruganda rwa sinema, ibikorwa byo gufasha urubyiruko no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakiri bato.
Elba asanzwe ari umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye ku Isi, aho yamenyekanye cyane muri filime nka Luther, The Wire na Beasts of No Nation.
Idris Elba wavukiye i Londres mu Bwongereza mu 1972, afite inkomoko muri Sierra Leone ku ruhande rwa se no muri Ghana ku ruhande rwa nyina.
Uretse gukina filime, ni n’umuhanzi ndetse akaba na DJ uzwi nka “DJ Big Driis”. Mu 2016 yahawe umudali wa OBE (Officer of the Order of the British Empire), mbere yo kuzamurwa akagirwa “Sir” kuri uyu wa 2 Kamena 2026.
Kugira ngo umuntu ahabwe izina ry’icyubahiro rya ’Sir’ agomba kuba yarakoze ibikorwa by’indashyikirwa, kandi yaramaze igihe kirekire agirira akamaro sosiyete cyangwa mu mwuga abamo. Iri zina ritangwa n’Umwami, mbere ryahabwaga ingabo z’Ubwami bw’u Bwongereza kubera ibikorwa by’indashyikirwa. Iri zina ntirigurwa.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika Elba atasibye kwereka urukundo rudasanzwe.
Elba yageze bwa mbere mu Rwanda mu 2005 ubwo hafatwaga amashusho ya filime Sometimes in April ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yaho yongeye kuhagera inshuro zitandukanye zirimo uruzinduko rwo mu 2018 aho yanasuye Parike y’Igihugu y’Ibirunga.
Mu 2023, Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba bitabiriye umuhango wo Kwita Izina ndetse banita umwana w’ingagi izina rya “Narame”.
Mu ruzinduko rwe rwa nyuma mu Rwanda mu 2025, Elba yanahuye na Paul Kagame baganira ku buryo bwo guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi n’imyidagaduro mu Rwanda no muri Afurika muri rusange. Yanasuye Zaria Court, inyubako y’imyidagaduro i Kigali ari kumwe na Masai Ujili.
Icyubahiro cyo guhabwa izina rya “Sir” cyongereye Idris Elba ku rutonde rw’ibyamamare by’Abongereza barihawe ndetse biba indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’uyu mukinnyi wa filime umaze imyaka isaga 30 ari mu bakomeye ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!