Element EleéeH yavuze ko amaze iminsi abona amakuru avuga ko yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ko atajya abitindaho kuko aho yaba ari hose icy’ingenzi ari ugushaka ubuzima, kandi ntibimubuze gukomeza gushimisha abafana b’umuziki we.
Ibi Element EleéeH yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘My Dear’.
Ati “Ndi muri Amerika, ariko mu Rwanda ni mu rugo. Igihe icyo ari cyo cyose naba mfite icyo nje kuhakora nahaza, kuko ni iwacu. Gusa icy’ingenzi ni uko aho naba ndi hose abakunzi banjye batazigera bicwa n’irungu. None se ubu simbahaye indirimbo nshya?”
Uyu muhanzi utegerejwe mu bitaramo agomba gukorera muri Canada mu minsi iri imbere, mu cyumweru gishize yataramiye ahitwa Idaho, mu Mujyi wa Boise.
Element EleéeH yanaboneyeho guhamya amakuru avuga ko yatangiye gushaka ibyangombwa byo gukorera umuziki muri Amerika, ariko yirinda kugira byinshi abivugaho.
Ati “Ni byo, natangiye urugendo rwo gushaka ibyangombwa, gusa nta byinshi nabikubwiraho. Icy’ingenzi ni uko mbaha umuziki kandi nzi ko hari ibintu byinshi mbikiye abakunzi banjye.”
Uyu musore usanzwe atunganya imiziki y’abandi bahanzi ndetse akanakora iye, ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda. Yijeje abakunzi be ko amashusho y’indirimbo ‘My Dear’ azasohoka mu minsi ya vuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!