King James ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, uretse kuba afite izina ryamamaye mu muziki, ni umwe mu bavugwaho kugwiza ifaranga ariko nawe ntaryigwizeho ahubwo akamenya kurishora mu bikorwa by’ubucuruzi.
Uyu muhanzi witegura kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aherutse gutaha ‘Bikono retreat’ inyubako izajya ifasha mu kwakira abashaka kuruhukira mu karere ka Rutsiro by’umwihariko ku kiyaga cya Kivu.
Iyi nyubako yubatse neza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ifite umwihariko wo kuba atari hoteli, uyikodesheje yisangayo ari umwe agasangayo itsinda rimufasha kumwakira.
Ushaka kurara muri iyi nyubako ya King James asabwa gufata ibyumba bitatu biyigize akaba ayisangije n’abamuherekeje batarenga batandatu kuko badakodesha icyumba ku kindi.
Uretse abakozi bafasha abasohokeye muri ‘Bikono retreat’ yubatse ku buryo uwahasohokeye arinda ahava nta wundi muntu bahahuriye kuko uwayifashe ariwe wenyine uba wemereye kuyibamo.
Bikono retreat ni ikindi gikorwa cy’ubucuruzi cya King James nyuma ya Mango Super Market imaze kumenyerwa by’umwihariko i Nyamirambo.
King James ariko kandi ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, iyi akazayihiriza mu gitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1-2 Kanama 2026.
Uyu muhanzi aherutse kwandika amateka yo kumara amatike y’abazitabira igitaramo cye cyo ku wa 1 Kanama 2026 mu minsi itatu gusa, ibyatumye ashyiraho umunsi wa kabiri azataramiramo abantu ku wa 2 Kanama 2026 nabwo amatike akaba ari kugenda ashira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!