Zuba Ray wujuje imyaka ibiri atangiye umuziki, yavuze ko uru rugendo rwamwigishije byinshi. Nubwo yahuye n’imbogamizi zitandukanye, ahamya ko ibyiza yabonye biruta ibibi, akabona iyi myaka nk’intangiriro y’urugendo rurerure yifuza gukora mu buhanzi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Zuba Ray yavuze ko iyo asubije amaso inyuma akareba imyaka ibiri amaze mu muziki, agira amarangamutima menshi kubera ibyo yanyuzemo, birimo imbogamizi n’ibihe byiza.
Ati “Imyaka ibiri irashize ntangiye urugendo rwanjye rwa muzika, ariko iyo ndebye inyuma mba mfite amarangamutima menshi n’ibintu byinshi byo kwibuka. Harimo imbogamizi ndetse n’ibihe byinshi byiza.”
Yagaragaje ko uru rugendo rwamwigishije kwihangana, kwizera inzira yahisemo no kumenya ko buri kintu kigira igihe cyacyo.
Ati “Ntabwo ndi umuntu ukunda kwibuka ibibi cyane. Iyo ikintu kingoye, ngicamo, nkiga ndetse ngakomeza. Byambereye isomo ryiza ryo kugira ukwihangana, kwizera inzira ndi kunyuramo no kumenya ko buri kintu kiba gifite igihe cyacyo.”
Zuba Ray yashimiye abantu yagiye ahura na bo n’abo bakoranye muri uru rugendo, avuga ko bamufashije gukura mu buzima busanzwe no mu buhanzi.
Muri iyi myaka ibiri, yasohoye indirimbo zitandukanye. Yavuze ko uyu mwaka wamubereye uwihariye, kuko yasohoye indirimbo zakunzwe, bigatuma abantu barushaho kumenya no kwishimira ibyo akora.
Ati “Nubwo maze imyaka ibiri mu muziki, uyu wambereye umwaka wihariye. Nasohoye indirimbo zakunzwe, abantu batangira kubona ibyo nkora. Kuri njye wari intangiriro.”
Uyu muhanzikazi avuga ko akomeje kwiga no gukora cyane kugira ngo arusheho gutera imbere no kugera ku rwego yifuza mu muziki.
Zuba Ray yatangiye umuziki nyuma yo gusinyana amasezerano na KINA Music. Mu ndirimbo amaze gusohora harimo “Igisabo” yatangiriyeho, “Everyday” yakoranye na Nel Ngabo, “Utuntu”, “Ikirezi” yakoranye na King James na “Basara” aherutse gushyira hanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!