Hashize imyaka ibiri Perezida Kagame yemereye umuhanda wa kaburimbo abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo. Yawubemereye ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse ubu uri kubakwa.
Perezida Kagame yemereye abaturage uyu muhanda ku wa 12 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Icyo gihe yavuze ko “Ni byinshi nasezeranya, ariko ndashaka gusezeranya ikintu kimwe gusa cyihuse kandi nifuza ko kizihuta. Hari umuhanda twajemo, uyu muhanda watugejeje aha ngaha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba byanze bikunze, ibyo ndabibasezeranyije nitumara guhitamo neza itariki 15.”
Uyu muhanda uzwi nk’uwa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ureshya na kilometero 25 watangiye gushyirwamo kaburimbo.
IGIHE yasuye ahari kubakwa uyu muhanda, ireba aho ibikerwa bigeze ndetse inaganira na bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Bumbogo.
Nk’abaturage bo mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo bagaragaje ko bari mu byishimo by’uko inzozi zabo zabaye impamo nyuma y’uko umuhanda basezeranyijwe na Perezida Kagame watangiye gukorwa.
Musabyimana Claudette yavuze ko ikorwa ry’uyu muhanda, yarigiriyemo amahirwe y’akazi, akaba yizeye ko bizamufasha mu kwiteza imbere.
Yagize ati “Uyu muhanda kuva utangiye gukorwa nahawemo akazi kandi rwose nizeye ko bizamfasha mu gukomeza kwiteza imbere mbasha kwikemurira bimwe mu bibazo.”
Na ho Sibomana Jean Claude wo mu Murenge wa Bumbogo, yavuze ko bashimira umuyobozi w’igihugu nyuma yo kuzuza ibyifuzo bamugejejeho ubwo yiyamamazaga.
Yagize ati “Inzozi zacu rwose zabaye impamo. Turashimira Perezida Paul Kagame nyuma y’uko ibyo yadusezeranyije ubwo yazaga kwiyamamaza aha iwacu abikoze. Ubu imvumbi ntirizongera kutwica, kandi ndahamya ko n’ubutaka bwacu bugiye kugira agaciro.”
Kuri ubu imirimo yo kubaka uyu muhanda Perezida Kagame yavugaga yaratangiye, ku ikubitiro haherwa ku bilometero 2,5 bigera neza mu gace yiyamamarijemo.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu mijyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Yves Bahunde, yavuze ko mu ngengo y’imari ya 2026/2027 hazakurikiraho imirimo yo kubaka igice cya kabiri kireshya na kilometero hafi 15.
Ati “Aha twatangiriye ibyo bilometero 2,5 bigera nyirizina aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari ari igihe yemereraga abatuye muri biriya bice."
Yakomeje avuga ko “Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ubwo ni 2026/2027 hazatangwamo isoko ryo gukora ibindi bilometero 15 birimo igice gituruka mu Izindiro kigaca i Masizi, mu Birembo, kigana i Gasanze kireshya n’Ibilometero 10 kikanafatiraho akandi gace kava mu Izindiro gasubira Kimironko ugana aho bita ku Cyamitsingi k’ibilometero 4,5.”
Bahunde yavuze ko hakiri gushakwa ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka ibice bizaba bisigaye.
Uyu muhanda wose ufite ibilometero 25 uzuzura utwaye asaga miliyari 30 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!