IGIHE

Ibyamamare bitanu byapfuye bigasiga umwiryane mu miryango

0 2-10-2026 - saa 07:16, Gilbert Ukwizagira

Ubuzima bw’ibyamamare buba buteye amatsiko abafana babyo ariko byagera ku miryango yabyo bikaba ibindi bindi, cyane ko iyo miryango iba idakunze kugaragara cyane nka byo.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mu mibereho y’imiryango itanu yasizwemo amakimbirane n’imfu z’ibyamamare biyikomokamo rimwe na rimwe hakiyambazwa inzira z’inkiko kugira ngo amakimbirane akemuke.

1. Bob Marley

Ubwo Bob Marley yitabaga Imana muri Gicurasi 1981, uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae yasize atemeje uzamuzungura ku mitungo ye. Byatumye imitungo ye yabariwe agaciro ka miliyoni 30$ ihita igabanywa hagendewe ku mategeko ya Leta ya Jamaica ari na yo akomokamo.

55% byayo byahawe umugore we Rita, 45% bisigaye bihabwa abana be. Icyakora, uyu muryango we wimwe uburenganzira ku izina rikomeye ry’ubwamamare yasize; bityo risigara mu manza.

Abo bafatanyaga ubushabitsi, abo bakoranye akazi gatandukanye n’abandi bavugaga ko ari abo Bob Marley yabyaye ku ruhande bose bashakaga kugira icyo barifataho.

Kugira ngo umuryango we ubyirinde, umunyamategeko n’umucungamutungo be bemeje umugore we guhimba indi nyandiko z’izungura asinyira Bob Marley, ahindura n’amatariki kugira ngo bigaragare ko ari we wazisinye.

Ubwo urukiko rwavumburaga ko ari inyandiko mpimbano, uyu mugore yahise akurwa ku kuzungura iyi mitungo. Nyuma, mu 1991, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Jamaica rwategetse ko uyu mugore n’abana ba Bob Marley bahabwa iyi mitungo hamwe n’uburenganzira ku izina n’isura by’uyu muhanzi.

2. Michael Jackson

Uyu muhanzi wapfuye muri Kamena 2009, imitungo ye yari imaze kugira agaciro k’asaga miliyari 2$. Imicungire y’izi miliyari yaragoranye bituma umuryango we wisanga mu makimbirane akomeye.

Michael Jackson yari yaremeje ko imitungo ye izazungurwa na nyina Katherine, abana batatu yasize ndetse n’imiryango myinshi y’abagiraneza.

Mu bazungura yakuyemo abavandimwe be ndetse na Se umubyara, Joseph. Icyakora, aba bagerageje guhindura uyu mugambi we bavuga ko iyo nyandiko y’izungura yasize ari iyaba yarahimbwe nyuma y’urupfu rwe.

Aya makimbirane yarakomeje kugeza ubwo bamwe mu bavandimwe be na papa wabo bashyize igitutu ku bashinzwe gucunga imitungo ye, kugira ngo bikure kuri izo nshingano bityo bayisahure nubwo bitabahiriye.

Mu 2025, umukobwa wa Michael Jackson witwa Paris yashinje aba bacungamutungo kunyereza amafaranga avuye muri iyi mitungo.

Iyi mitungo yakomeje kunguka akayabo, n’ubu iracyateza umwiryane udateze gushira vuba mu muryango w’uyu muhanzi w’umunyabigwi ugifatwa nk’umwami w’injyana ya pop na R&B ku Isi.

3. Whitney Houston

Urupfu rw’umuhanzika w’Umunyamerika Whitney Houston mu 2012, rwasize umukobwa we Bobbi Kristina ari we muzungura we gusa wagombaga gusigarana imitungo ya nyina ifite agaciro k’amamiliyoni menshi. Byatumye umuryango w’uyu muhanzi ushaka gufatamo imigabane.

Whitney Houston yari amaze imyaka isaga 20 yemeje ko uyu mukobwa we azatangira kumuzungura agize imyaka 21 y’amavuko, bituma abavandimwe be badidindiza kwememerera uyu mwana kuzungura bakitwaza ko atashobora gucunga imitungo ifite ako gaciro.

4. Ozzy Osbourne

Na mbere y’urupfu rwe muri Nyakanga ya 2025, umubano wa Ozzy Osbourne wayoboraga itsinda rya Black Sabbath n’abana be ntabwo wari wifashe neza.

Uyu muryango watangiye kuba ikimenyabose muri za 2000 ubwo wakoraga ibiganiro byiswe “The Osbournes” kuri MTV.

Aimée, mukobwa w’uyu muhanzi, yatangiye kutumvikana na Se ubwo yangaga kujya muri ibi biganiro.

Kuva icyo gihe, umubano w’uyu mukobwa n’abavandimwe be Kelly na Jack, wahise uzamba. Mu 2021, Kelly yavuze ko batagihuza, icyakora bongeye guhura mu muhango wo gushyingura Se.

Imitungo ya Ozzy Osbourne ifite agaciro k’abarirwa muri miliyoni 230$ ku migabane itandukanye y’Isi, ishobora kuzatuma aba bana be barushaho kurebana ay’ingwe kubwo kunanirwa kuyigabana.

5. Chadwick Boseman

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Chadwick Boseman, wamamaye mu zirimo ‘Balck Panther’ na ‘Avengers’, yitabye Imana mu 2020 azize indwara ya kanseri yahanganye na yo imyaka ine yose.

Nyuma y’urupfu rwe, Taylor Simone Ledward wari umugore yagiranye ibibazo n’umuryango Chadwick Boseman akomokamo, ahanini bishingiye ku mitungo irimo n’izina rikomeye yasize yubatse, dore ko yasize atemeje uzamuzungura.

Vuba aha mu 2026, abavandimwe ba Chadwick Boseman bashatse gukura uyu mugore mu mitungo y’umugabo we. Uyu mugore kandi aherutse kugana inkiko avuga ko yari yaratunganyije icyegeranyo ku buzima bw’uyu mukinnyi wa filime ngo azagicuruze ariko aba bavandimwe be bamwangira ko agisohora.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza