IGIHE

Ibitaramo bya King James byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki bizakomereza muri Amerika na Canada

0 24-08-2026 - saa 21:42, Nsengiyumva Emmy

King James uri kubarizwa i Burayi aho akomeje ibitaramo bye byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, yamaze kwemeza ko azavayo akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada kuva mu Ugushyingo-Ukuboza 2026.

Ibi bitaramo bizaba bikurikira ibyo ari gukorera i Burayi byabimburiwe n’icyo yakoreye mu Bubiligi ku wa 22 Kanama 2026, mbere y’uko ataramira mu Budage ku wa 29 Kanama 2026 byose bikaba bihuriye ku kuba ari ibyo kwizihiza imyaka 20 uyu muhanzi amaze mu muziki.

Ku rundi ruhande ibi bitaramo byose byabimburiwe n’ibyo King James yakoreye muri BK Arena kuva ku wa 1-2 Kanama 2026 aho yataramiye iminsi ibiri yose yuzuza iyi nyubako ubusanzwe ijyamo abantu ibihumbi 10 bicaye neza.

Ruhumuriza James uzwi nka King James, ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze igihe kinini mu muziki, aho amaze imyaka 20 ari mu rugendo rw’ubuhanzi rwatangiye mu 2006.

King James yatangiye kumenyekana cyane mu myaka yo hambere mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Naratomboye’, ‘Nta Mahitamo’, ‘Ndakwizera’, ‘Yaciye Ibintu’ na ‘Naramukundaga’. Mu 2010 yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Umugisha’, ikurikirwa na ‘Umuvandimwe’ mu 2011 na ‘Ntibisanzwe’ mu 2014.

Mu 2012, King James yegukanye irushanwa rya ‘Primus Guma Guma Super Star’, intambwe yamufashije kurushaho gukomera mu muziki Nyarwanda. Yakomeje gusohora album zirimo ‘Meze Neza’ yo mu 2016 na ‘Ubushobozi’ yo mu 2021.

Imyaka 20 ye yabaye urugendo rurimo ibihe bitandukanye, ariko King James akomeza kubaka izina rikomeye cyane cyane mu ndirimbo z’urukundo na R&B. Ibitaramo bya BK Arena byabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku ndirimbo n’ibikorwa byamuranze, ndetse no gushimira abafana bamushyigikiye kuva mu ntangiriro kugeza uyu munsi.

Ibitaramo bya King James byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki bizakomereza muri Amerika na Canada
Kuri ubu King James ari kubarizwa i Burayi aho naho ari gukorera ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muzika
Ibitaramo King James yakoreye i Kigali byasize amateka ye mashya mu muziki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza