IGIHE

Ibihembo 58 bigiye gutangwa mu bahize abandi mu myidagaduro y’u Rwanda

0 26-09-2026 - saa 23:23, Nsengiyumva Emmy

Abahanzi, abakinnyi ba filime, ab’umupira w’amaguru n’abandi b’ibyamamare bagiye gushimirwa mu bihembo ngarukamwaka bya Rwanda Icon Awards, bigiye gutangwa ku nshuro ya Mbere.

Muri rusange ibyiciro bizashimirwa muri Rwanda Icon Awards 2026, ni 58, birimo umuhanzi w’umwaka, indirimbo, album, video, umukinnyi wa filime , filime, umunyamakuru w’umwaka, umuhangamideli n’ibindi byiciro bitandukanye.

Muri siporo hazashimirwa abakina umupira w’amaguru, volleyball n’indi mikino, ahazaba harimo abakinnyi, abatoza, amakipe ndetse hakazahembwa by’umwihariko umukinnyi w’umwaka mu bagabo n’abagore.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rwanda Icon, Rurangirwa Ben, yavuze ko bajya gutekereza ibi bihembo, bari bagamije guteza imbere impano z’urubyiruko mu Rwanda.

Ati “Ni ibihembo biriho kugira ngo dushimire cyane abakoze neza haba mu myidagaduro no muri siporo. Nyuma y’uyu mwaka, tuzabasha no kwagura imbago zacu, dukure kurushaho.”

Rurangirwa yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, kugeza tariki 29 Nzeri 2026, hazaba igikorwa kijyanye no guhitamo abazahatana muri ibihembo.

Tariki 17 Ugushyingo 2026, hazaba ihuriro cyangwa se ‘Forum’ izahuza abari mu nganda z’umuco. Ni mu gihe tariki 6 Ukuboza 2026, hazaba umuhango wo gutanga ibi bihembo.

Amatora yo kuri ‘Internet’ azatangira kuva ku wa 2 Ukwakira 2026, asozwe tariki 1 Ukuboza 2026.

Mu gutanga ibi bihembo hazifashishwa Akanama Nkemurampaka, ndetse hanashingwe ku majwi buri umwe yagize binyura mu itora.

Abahanzi, abakinnyi ba filime, ab’umupira w’amaguru n’abandi b’ibyamamare bagiye gushimirwa mu bihembo ngarukamwaka bya Rwanda Icon Awards
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza