Ibirori bya Trace Awards byabaye ku nshuro ya mbere bikabera mu Rwanda, byasize amateka mu rw’imisozi igihumbi kuva ku bashyitsi n’abanyarwanda bakurikiye mu gihe cy’amasaha arindwi muri BK Arena.
Kuva ku muntu wabikurikiye kuri televiziyo n’imbuga nkoranyambaga, buri wese yatangazwaga n’ubwiza bw’ibi birori , imyambarire, ibihembo byatanzwe n’abahanzi bataramye nubwo bari bafite iminota mike bitewe n’ubwinshi bwabo.
Ibi birori bishimira abanyamuziki b’abanyafurika bitwaye neza, byatambukijwe kuri shene za televiziyo zisaga 22 z’Ikigo cya Trace Group cyizihiza imyaka 20.
Ni igihembo gifite ishusho y’igiti cya Baobab kiboneka muri bimwe mu bihugu bya Afurika, kivuze byinshi ku buzima bw’Abanyafurika, kigasobanurwa nk’igiti cy’ubuzima kuri benshi.
Abahanzi bafite amazina akomeye mu bihugu hafi ya byose bya Afurika no hanze yayo, banyuze ku rubyiniro bashimisha abitabiriye ndetse banashimira Trace Group yateguye ibi birori.
Abaririmbye barimo abo mu Rwanda nka Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy mu gihe abaturutse hirya no hino banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz, Davido, Pheelz, Yemi Alade, Mr Eazi, Musa Keys, Zuchu, Juma Jux, Nadia Mukami, n’abandi.
Abanya-Nigeria Davido na Rema ni bo begukanye ibihembo byinshi muri Trace Awards 2023. Buri wese yegukanye bibiri.
Davido yegukanye igihembo cya ’Best Male Artist’, umuhanzi wahize abandi mu bagabo ndetse n’icy’indirimbo nziza ihuriyemo abahanzi barenze umwe (Best Collaboration Song) yabaye “Unavailable” yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo.
Rema yegukanye igihembo cya "Best Global Africa Artist’’, umuhanzi wo muri afurika witwaye neza hanze yayo n’icy’indirimbo y’umwaka " Song of the year" abikesheje ’Calm Down’.
Usibye abahanzi batwaye ibihembo, reka dusubire inyuma turebe hamwe uko byari byifashe.
Buri wese yari yakoze ku mwambaro we w'ibirori
Abantu batangiye kwinjira muri BK Arena hakiri kare
Nyuma y'imvura yaguye nyuma ya saa sita , abari bitabiriye ibi birori bamwe bitwaje agakoti kabakingira imbeho
Umunyamideri Mucyo Sandrine yaserutse mu ikanzu idasanzwe yakozwe na Matheo Design
Ibi birori byatanze akazi ku banyarwanda b'ingeri zitandukanye
Uko amasaha yicumaga ni ko abantu babaga benshi
Mbere y'uko ibirori bitangira urubyiniro ni uku rwari ruteye
Wari n'umwanya mwiza wo kuganira ku batari baherukanye
Inshuti zongeye guhura zirasabana
Alyn Sano ubwo yari ageze kuri BK Arena ahabereye ibi birori
Ibi birori bya Trace Awards byahuje abanyafurika n'inshuti zabo zaturitse hirya no hino
DJ Sonia anyura ku itapi itukura
Abantu bose bari baserutse basa neza
Ishusho y’igihembo cyatanzwe yakozwe n’umunyabugeni witwa Dora Prévost utuye muri Afurika y’Epfo gusa avuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Umuhanzi w'indirimbo zisingiza Imana, Levixone, ubwo yari ageze kuri BK Arena ni uku yari yambaye
Nomcebo Zikode wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Jerusalema’ yakoranye na Master KG, nawe yahawe igihembo kubera iyi ndirimbo
Urubyiniro rwari ruteguranywe ubuhanga
Abanyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc wa KISS FM na Nzeyimana Luckman wa RBA bari bayoboye igikorwa cyo kwakira abanyura ku itapi itukura, aha bari bari kuganiriza Davido
Umuyobozi wa RBA, Asiimwe Arthur na 2Baba ni bo bahembye ’Producer mwiza w’umwaka.’’ Yabaye Tamsir ukomoka muri Côte d’Ivoire
Princess’ Lover yashimishije benshi mu ndirimbo ye yamamaye guhera mu 2003 ubwo yajyaga hanze yise Mon Soleil
Umunyamideli Maria Borges uri mu bakomeye muri Angola, yaserutse yambaye umushanana
The Compozers yabanje ku rubyiniro icurangira Nomcebo Zikode wakiranwe ubwuzu. Indirimbo yise “Jerusalema” yashyize abantu mu bicu
The Ben yanyuzwe n'urukundo abanyarwanda n'abanyamahanga bari muri BK Arena bamugaragarije
Ku nshuro ya mbere, The Ben yahuriye ku rubyiniro na Diamond Platnumz baririmbana indirimbo bakoranye bise Why yasohotse mu ntangiro ya 2022
Shaggy ntiyabashije kugera i Kigali ariko yagaragaye ari ku nsakazamashusho zari muri BK Arena mu gihe Bruce Melodie ari we wari ku rubyiniro
Mr Eazi yitabiriye igitaramo nyuma yo kureba umukino Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC
Indirimbo Unavailable ya Davido na Musa Keys yegukanye igihembo cy'indirimbo nziza ihuriweho (Best Collaboration)
Davido aramukanya na D'Banj
Bwa mbere, Bruce Melodie yaririmbye indirimbo yakoranye na Shaggy bise 'When She is Around'
Bruce Melodie yakiriye igihembo aherekejwe na Producer Element
Bruce Melodie wegukanye igihembo cy'umuhanzi wahize abandi mu Rwanda (Best Rwandan Artist) yashimiye abafana be yise Ibitangaza
Zuchu yatambukanye umucyo ku rubyiniro
Yemi Alade yaririmbye indirimbo ebyiri zitwa Baddie na Lipeka mu minota itatu gusa
Yemi Alade yavuze ko iri joro ridasanzwe kuri we, ashimira Imana , umuryango we ndetse na sosiyete ya Effyzzie Music Group imufasha muri muzika
Umunya-Uganda Priscilla Zawedde wamamaye nka Azawi wari utaramiye bwa mbere mu Rwanda, yeretswe urukundo mu ndirimbo ye yise Slow Dancing yashyize hanze mu 2021
Rema w'imyaka 23 yashimiye Abanya-Kigali ku rukundo bamweretse
Umuhanzikazi wo muri Kenya, Nadia Mukami, nawe yasusurukije abari bitabiriye
Umuhanzikazi wo muri Kenya, Nadia Mukami, nawe yasusurukije abari bitabiriye
Umuhanzi Levixone wo muri Uganda yaririmbye indirimbo imwe yise Chikibombe
Olivier Laouchez uyobora Trace Group ni we watanze igihembo cya mbere cyegukanwe na Yemi Alade watsinze mu cyiciro cya video nziza, yabaye iy’indirimbo yise “Baddie”
Sandrine Isheja na Cheyenne ubwo bari bageze ku rubyiniro bagiye guhemba umuhanzi wahize abandi mu Rwanda, igihembo cyatwawe na Bruce Melodie
Maria Borges, Umunyamideli uri mu bakomeye muri Angola wafatanyije na D’banj kuyobora ibi birori bya Trace Awards
KS Bloom wo muri Côte d'Ivoire yegukanye igihembo cy'umuhanzi wahize abandi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Indirimbo 'Enjoy' ya Juma Jux na Diamond Platnumz ziri muzazamuye abakunzi b'umuziki mu bicu
Abahanzi bose bari bakoze ku myambaro y'ibirori bikomeye nk'ibi
Diamond Platnumz wari uherekejwe n'umubyeyi we Sanura Kassim yari yicaraye hagati y'abana be batatu yari yazanye i Kigali
Davido na Musa Keys baririmbanye indirimbo yegukanye igihembo “Unavailable”
Indirimbo Calm Down ya Rema ni yo yahembwe nk'iyahize izindi muri Afurika
Ibirori nk'ibi birangwa n'imyambarire idasanzwe
Davido na Musa Keys baririmbanye indirimbo ikunzwe bise “Unavailable” yanegukanye igihembo cy'indirimbo nziza ihuriyemo abahanzi barenze umwe, Best Collaboration Song
Dystinct wo muri Maroc yanyuze abantu mu ndirimbo zikunzwe ze nka Tek Tek
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!