IGIHE

Harmonize yacucuwe n’inkumi yakoresheje mu ndirimbo

0 3-10-2026 - saa 14:38, Gilbert Ukwizagira

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho ya Harmonize ari kumwe n’inkumi yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye, bikavugwa ko yamwibye abarirwa mu bihumbi 4$ (agera kuri miliyoni 6Frw).

Iyi nkumi yitwa Cristina Celi ikaba yarifashishijwe mu mashusho y’indirimbo y’uyu muhanzi yitwa ‘Kudos’.

Uyu mu kobwa yishyuzwa miliyoni 10,5 z’Amashilingi ya Tanzania cyangwa miliyoni 6 Frw.

Ni amafaranga yihaye binyuze mu gufata ikarita ya banki ya Harmonize akayikoreraho ibikorwa byo guhererekanya amafaranga angana atya, ariko nta burenganzira yabiherewe.

Uyu muhanzi akimara kubimenya, yahise abimenyesha polisi yaho nk’uko bigaragara muri ayo mashusho bombi baganirira kuri hoteli imwe iherereye ku mucanga hazwi nka ‘Mbezi Beach, i Dar es Salaam.

Ni na ho Harmonize yari acumbitse mu ifatwa ry’amashusho ya Kudos imaze ibyumweru bibiri isohotse mu buryo bw’amashusho.

Iyi ndirimbo iri kuri album nshya ‘31’ ya Harmonize, ikimara gusohoka yahise ihagarikwa n’Inama y’Igihugu y’Ubugeni muri Tanzania.

Mu mpamvu z’ihagarikwa ryayo zatanzwe harimo ko ibiri muri ayo mashusho byabangamira umuco wa Tanzania. Icyo gihe yanaciwe amande ya miliyoni 5 z’Amshilingi ya Tanzania.

Harmonize yibwe miliyoni hafi 6 Frw n'inkumi yakoresheje mu ndirimbo
Amashusho y'iyi ndirimbo yarakomanyirijwe muri Tanzania kubera guhabana n'umuco waho
Iyi nkumi yitwa Cristina Celi ikaba yarifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ‘Kudos’ ni yo bivugwa ko yibye Harmonize
Harmonize yibwe miliyoni hafi 6 Frw n'inkumi yakoresheje mu mashusho y'indirimbo ye 'Kudos'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza