IGIHE

Harimo n’imyidagaduro: Mukazayire yakomoje ku byo yakora aramutse atari Minisitiri

0 9-10-2026 - saa 10:58, Nsengiyumva Emmy

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko aramutse atari mu nshingano z’Igihugu, yakora ibijyanye n’ubucuruzi cyangwa akagira uruhare mu ruganda rw’imyidagaduro, kuko yumva afite ibitekerezo byafasha mu kuruteza imbere.

Minisitiri Mukazayire yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa 8 Ukwakira 2026.

Muri iki gitaramo, yabajijwe icyo yumva yakora neza aramutse atari mu nshingano z’ubuyobozi, asubiza ati “Numva nakora ibintu bijyanye n’ubucuruzi, muri njye numva harimo ibintu byo kwikorera. Nkunda ibintu bijyanye n’imyidagaduro muri rusange. Mba mbona ari ahantu najya nkagira icyo nkora, nubwo ntazi neza icyo ari cyo [...], ariko nshobora kugira ibitekerezo byafasha muri icyo gice.”

Muri iki kiganiro, Minisitiri Mukazayire yanibukije urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo ko rufite amahirwe yo kuba mu gihugu gifite ubuyobozi bwita ku Banyarwanda.

Ati “Intangiriro ya mbere nshaka ko twese twibuka [...] ni amahirwe dufite yo kuba dufite Igihugu gifite ubuyobozi bwiza butureberera twebwe nk’Abanyarwanda. Ntabwo dukwiye kubifata nk’ibintu bisanzwe, cyane cyane iyo urebye amateka y’Igihugu cyacu.”

Minisitiri Mukazayire yabwiye urubyiruko ko rukwiye guhora ruzirikana amahirwe rufite yo kuba mu gihugu giha abantu uburyo bwo kugerageza kugera ku ntego zabo no gushyigikirwa mu rugendo rwabo.

Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe yose rubona mu buzima, n’iyo yaba agaragara nk’aho ari mato, kuko ashobora kuba intangiriro yo kugera ku nzozi n’intego rwihaye.

Iki gitaramo cyari gifite umwihariko wo gutambutsa ubutumwa bwo kurwanya no kwamagana ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, ndetse n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

MTN Rwanda ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Gen-Z Comedy
Minisitiri Nelly Mukazayire yageze ahabereye iki gitaramo hakiri kare aryoherwa n'urwenya rw'abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy
Gen-Z Comedy ni igitaramo cyitabirwa n'abatari bake
Biragoye ko wakwitabira Gen-Z Comedy ngo wihanganire urwenya rw'abasore n'inkumi zaho
Muri Gen-Z Comedy biba ari urwenya gusa
Gisa cy'Inganzo yaririmbye muri iki gitaramo
Pirate na Fally Merci mu gitaramo cya Gen-Z Comedy
Umushumba yafatanye ifoto y'urwibutso na Minisitiri Nelly Mukazayire
Killaman na Dogiteri Nsabii basekeje abitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy
Umukino Dogiteri Nsabii na Killaman bakinanye ni umwe mu yishimiwe cyane
Minisitiri Nelly Mukayizire yaganirije urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo
Minisitiri Nelly Mukazayire yasabye urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo kumva ko rukwiye guhora ruzirikana ko rufite amahirwe yo kuba mu Gihugu gitanga amahirwe, aho buri wese ashobora kugerageza kugera ku ntego ze kandi agashyigikirwa
Minisitiri Mukazayire yahawe impano muri iki gitaramo

Amafoto: Kwizera Remy Moses

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza