Umuhanzikazi wo mu Burundi, Vania Ice, uri mu Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki no kumenyekanisha indirimbo ye nshya, yahishuye ko urugendo rwe rutamworoheye, ku buryo hari n’ibihe yatekerezaga kubireka burundu.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, nyuma y’iminsi amaze i Kigali mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu amaze muri uru ruganda.
Vania Ice yavuze ko muri iyi myaka itanu, atari rimwe cyangwa kabiri yigeze gutekereza kureka umuziki, bitewe n’uko rimwe na rimwe yabonaga imbaraga awushyiramo zitangana n’umusaruro awukuramo.
Ati “Kumvisha abantu ko uri umuhanzi no gutuma bakunda umuziki wawe ubwabyo byari bigoye. Hari abantu muhura bakakwereka ko bifuza ko mwakorana, ariko ugasanga ntabwo muhuje intego.”
“Ikindi, kuba narakoraga njye nyine nta muntu umfasha byari bikomeye. Ntabeshye, hari inshuro nyinshi natekereje kubivamo nkajya gukora ibindi.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko buri gihe iyo yageraga ku rwego rwo gutekereza kureka umuziki, yibukaga urukundo awufitiye n’umuhamagaro yumva afite muri wo, bigatuma yongera kugira imbaraga zo gukomeza.
Yishimira aho ageze nyuma y’imyaka itanu, kandi ko afite icyizere cy’uko mu myaka iri imbere azaba amaze gutera intambwe ikomeye kurushaho.
Vania Ice yanijeje Abanyarwanda ko yifuza kuzongera kwizihiriza mu Rwanda isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki, nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza afitanye n’abakunzi be bo muri iki gihugu.
Uyu muhanzikazi yanagarutse ku mubano w’abahanzi bo mu Rwanda n’u Burundi, avuga ko nubwo ibihugu byombi byagiye bigirana ibibazo bya politiki mu bihe bitandukanye, abahanzi bo bakomeje kubana no gukorana nk’abavandimwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!