Cécile Kayirebwa agiye guhabwa icyubahiro nk’umuhanzi w’umunyabigwi mu gitaramo ‘Kigali Dutarame’ kizabera muri ‘rond point’ ya Kigali Convention Centre ku wa 3 Ukwakira 2026.
Iki gitaramo cyatumiwemo Itorero Inyamibwa, Ishyaka z’Intore n’Indatirwabahizi abahanzi nka Massamba Intore, Muyango, Cyusa na Teta Diana.
Uretse aba bahanzi batumiwe gususurutsa abazitabira iki gitaramo, cyanatumiwemo Cécile Kayirebwa ari na yo mpamvu hateganyijwe kuzirikana uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki.
Cécile Kayirebwa ni umwe mu bahanzi bakomeye babayeho mu mateka y’umuziki w’u Rwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka None Twaza, Ubumanza, Numukobwa, Urubambye ingwe n’izindi zinyuranye.
Ku myaka 79 y’amavuko, Cécile Kayirebwa ari kwizihiza imyaka 45 amaze mu muziki cyane ko agaragaza ko yawutangiye mu 1981.
Uyu mubyeyi wavutse mu 1946, yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe icyakora aza kujya muri studio bwa mbere mu 1981 ubwo yari amaze imyaka irenga umunani mu buhungiro.
Kayirebwa yavukiye mu Mujyi wa Kigali aba ari na ho akurira, ageze mu mashuri yisumbuye ni bwo yatangiye kuririmba indirimbo gakondo no guhimba ize bwite.
Mu 1973 yahungiye mu Bubiligi. Ni ho yatangiriye umuziki mu buryo bw’umwuga.
Mu gihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bibiri, Kayirebwa yari amaze gukora album iriho indirimbo 11 zakunzwe bikomeye.
Mu ndirimbo zari kuri iyo ‘cassette’ harimo nka ‘Ikizungerezi’, ‘Marebe Atembamo Amaribori’, ‘Gikobwa Nkwinginge Nguhendahende’, ‘Uri Mwiza Se Gaju’ n’izindi.
Akigera i Burayi hagati ya 1975 na 1980, Kayirebwa yashinze Itorero Inyange anahamya ko ryamufunguye amaso agatangira gutekereza ku kuririmba nk’umwuga.
Mu 1981 ni bwo yasohoye ‘cassette’ ya mbere ayikurikiza n’izindi mu 1983 na 1986, ariko mu 1983 yari yaratangiye kwiga ibyerekeye umuziki gakondo wa Kinyarwanda muri Musée Royal d’ Afrique Centrale (Tervuren); na ho mu 1984 yatangiye gukorana n’Itsinda Bula Sangoma.
Mu 1986 yakinnye muri filime yiswe ‘’Umulisa’’. Mu 1987 yazengurutse u Rwanda na Uganda ari kumwe na Orchestre Ingeri yitabira n’ibirori byo kwibuka Umwami Mutara III Rudahigwa byari byateguwe n’Abanyarwanda babaga mu Busuwisi. Mu 1988 nyina yararwaye cyane ahita agaruka mu Rwanda ariko atinzwa mu nzira bituma asanga yitabye Imana.
Mu 1990 yasohoye ‘cassette’ ye ya kane yise “Ubumanzi” yakunzwe cyane anakora n’ibindi bitaramo byo gufasha imfubyi n’abafite Virusi itera SIDA. Mu 1994 ni bwo yasohoye album yitwa ‘’Rwanda’’ mu nzu yitwa Globestyle yari ikubiyemo zimwe mu ndirimbo za ‘cassette’ zabanje.
Kuri iyi album yaririmbaga ubwiza bw’u Rwanda nk’igihugu abana bacyo bagomba kwitangira no kubanamo mu mahoro. Hariho indirimbo nka ‘Rwanamiza’, ‘Tarihinda’, ‘Kana’, ‘Inkindi’, ‘Ndare’, ‘Umunezero’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!