IGIHE

Habuze gato ngo niyahure - Davido yavuze ku bibazo by’ubwamamare byari bitumye ashaka urupfu

0 1-08-2026 - saa 09:18, Umwali Zhuri

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, David Adeleke wamamaye nka Davido, yatangaje ko kimwe mu bihe bya mbere bikomeye yahuye na byo akimara kwamamara cyamugizeho ingaruka zikomeye kugeza aho atekereza kwiyambura ubuzima.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Vibe Podcast, Davido yavuze ko ibyabaye byatangiye hashize hafi amezi abiri gusa atangiye kuba icyamamare. Icyo gihe yari afite indirimbo ebyiri zari zikunzwe cyane, izina rye rigenda rizamuka ku rutonde rw’abahanzi bakomeye.

Davido n’itsinda rye bagiye gutaramira muri Ghana, aho yakiriwe n’abantu benshi. Nyuma y’igitaramo, yagiye mu kabyiniro, aza kujyana n’umukobwa mu cyumba yari acumbitsemo muri hoteli.

Ati “Nari nishimiye ukuntu abakobwa bankunze. Ni bwo bwa mbere nari njyanye n’umukobwa mu cyumba. Nibuka ko ryari ijoro ryiza.”

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo gusinzira, uwo mukobwa yamufotoye atabizi, ashyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga. Iyo foto yahise ikwirakwira, bituma uyu muhanzi yibasirwa bikomeye.

Ati “Nakangutse numva umuntu akubita urugi cyane. Yari umujyanama wanjye, ambwira ngo ntuze. Namubajije icyo yavugaga. Naje kumenya ko umukobwa yari yashyize hanze ifoto yanjye nsinziriye. Papa yarampamagaraga, bashiki banjye na bo barampamagaraga.”

Davido yavuze ko igitutu cyamurenze, ku buryo iyo aza kubona ahantu harehare hashobora gutuma yiyahura, yari kubikora.

Ati “Iyo mbona ibaraza uwo munsi, mba nararisimbutseho. Nari nkiri muto kandi nakundaga abagore cyane.”

Yasobanuye ko icyo gihe yari akiri muto, atarasobanukirwa uko umuntu witwa icyamamare agomba kwitwara, kurinda ubuzima bwe bwite no gushyiraho imbibi mu mibanire ye n’abandi.

Davido yavuze ko ibyo byamubereye isomo rikomeye, rimwigisha kurinda izina rye no kwitondera abantu yemerera kumwegera.

Davido yavuze ko umukobwa washyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga yari atumye yiyahura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza