IGIHE

Freddie Jackson wamamaye mu ndirimbo ’You are my lady’ yapfuye

0 6-10-2026 - saa 22:56, Nsengiyumva Emmy

Freddie Jackson, uri mu bahanzi bamamaye cyane mu njyana ya R&B na Soul mu ndirimbo nka ‘You are my lady’, ‘Have you ever Loved somebody’, ‘Jam tonight’ na ‘Do me again’, yapfuye afite imyaka 70.

Urupfu rw’uyu muhanzi rwamenyekanye ku wa 6 Ukwakira 2026, nyuma y’uko umuryango we utangaje ko yapfuye ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026.

Umuryango wa Jackson watangaje inkuru y’akababaro binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, usobanura ko yari umuntu urangwa n’ubugwaneza, ubuntu ndetse akaba yarakundaga cyane umuryango we, inshuti, abakunzi be n’umuziki.

Umuryango w’uyu muhanzi wasabye abakunzi be gukomeza kubasengera muri ibi bihe bikomeye, uvuga ko amakuru arambuye ajyanye n’imihango yo kumusezeraho azatangazwa nyuma.

Freddie Jackson yavukiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 2 Ukwakira 1956. Yatangiye umuziki mu mpera z’imyaka ya 1970, mbere yo kwamamara cyane mu myaka ya za 1980, ubwo R&B ye yatangiraga kumwinjiza mu bakomeye muri iyo njyana.

Mu ndirimbo zatumye yamamara zirimo ‘Rock me tonight’, ‘You are my lady’, ‘Have you ever loved somebody’, ‘Jam tonight’ na ‘Do me again’.

Izi ndirimbo zamugize umwe mu bahanzi b’ingenzi mu muziki wa R&B wo mu myaka ya za 1980 na 1990.

Urupfu rwa Jackson rubaye nyuma y’iminsi mike yujuje imyaka 70, kuko yizihije isabukuru ye ku wa 2 Ukwakira.

Umuryango we wavuze ko umuziki yasize uzahora ari igice cy’ingenzi cy’ubuzima bw’abamukundaga, cyane cyane indirimbo ze zakunze guherekeza inkuru z’urukundo n’ibindi bihe by’ingenzi mu buzima.

Freddie Jackson wamamaye mu ndirimbo ’You are my lady’ yapfuye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza