IGIHE

France Mpundu na Moctar basezeranye imbere y’Imana

0 26-07-2026 - saa 17:37, Nsengiyumva Emmy

France Mpundu na Moctar basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Niger, igihugu Moctar akomokamo.

Iki gikorwa ryabaye ku wa 25 Nyakanga 2026, ariko cyagizwe ibanga kuko ibice byinshi byacyo byafashwe amashusho kugira ngo bizerekanwe mu kiganiro ’Vie VIP’ kiri gutambuka kuri Canal+ Magic.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu gihe banitegura kwibaruka imfura yabo, nyuma y’igihe kigiye kuzura umwaka bakundana.

Moctar na France Mpundu bahuriye bwa mbere mu kiganiro ’Secret Story’ cyabereye muri Afurika y’Epfo, ari na ho urukundo rwabo rwatangiriye.

Inkuru y’urukundo rwabo yatangiye kumenyekana cyane ubwo Moctar yambikaga France Mpundu impeta muri iki kiganiro, nubwo hari benshi babanje gukeka ko ari igice cy’umukino wari urimo kubera imbere ya camera.

Nyuma y’irangira ry’iki kiganiro, bakomeje kugaragara bari kumwe mu bihe bitandukanye. Moctar yaje i Kigali gusura France Mpundu, nyuma bombi bajya no kwirega mu muryango w’uyu mukobwa.

Mu mezi yakurikiyeho, France Mpundu na Moctar batembereye mu bihugu bitandukanye bafata amashusho y’ikiganiro cyabo ’Vie VIP’.

Muri rumwe muri izo ngendo, Moctar yongeye kwambika France Mpundu impeta mu birori byabereye ku mucanga wo muri Zanzibar, bikomeza gushimangira urukundo rwabo mbere y’uko basezerana imbere y’Imana.

France Mpundu na Moctar basezeranye imbere y’Imana
France Mpundu aherutse kujyana Moctar iwabo i Nyanza bahura n'ababyeyi b'uyu mukobwa
Moctar na France Mpundu baritegura kwibaruka imfura yabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza