IGIHE

Filime ‘What a Day’ ya Papa Sava yatoranyijwe muri Silicon Valley African Film Festival 2026

0 29-08-2026 - saa 13:35, Nsengiyumva Emmy

Filime ‘What a Day’ ya Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Papa Sava, yatoranyijwe kuzerekanwa muri Silicon Valley African Film Festival (SVAFF) 2026, iri mu maserukiramuco akomeye ahuza abakora sinema nyafurika n’abakunzi bayo.

Iserukiramuco SVAFF 2026 rigiye kuba ku nshuro ya 17 byitezwe ko rizatangira ku wa 8-11 Ukwakira 2026 muri San Jose, California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe hitezwe kuzerekanwa filime 76 zizaba zaturutse mu bihugu 33.

Muri filime zatoranyijwe kwerekanwa muri iri serukiramuco harimo ‘What a Day’, yakozwe na Niyitegeka Gratien ikaba filime ya mbere irangira Papa Sava yakoze kuva yakwinjira muri sinema aho yayoboye umushinga ndetse akanayigiramo uruhare nk’umukinnyi mukuru.

Iyi filime yubakiye ku buzima bw’umu motari uba wahawe izina rya Egide, uyu iba urembejwe n’ubukene aza gufata icyemezo cyo kwiba igikapu yibwiraga ko yasangamo ibyamufasha kwigobora ubukene.

Nyamara siko byagenze kuko yisanze yibye igikapu kirimo umurambo w’uruhinja, mu gushaka guhisha ibimenyetso yisanga ageretsweho imirambo y’abarenga bane.

‘What a Day’ yamurikiwe bwa mbere muri Mundi Center ku wa 30 Mutarama 2026 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 Papa Sava amaze mu buhanzi.

Kuba iyi filime yatoranyijwe muri SVAFF 2026 ni indi ntambwe ikomeye kuri sinema nyarwanda, kuko izatanga amahirwe yo kugeza inkuru yakozwe n’Abanyarwanda ku bakunzi ba sinema mpuzamahanga.

Filime ‘What a Day’ ya Papa Sava yatoranyijwe muri Silicon Valley African Film Festival 2026
Iyi filime yamurikiwe mu birori byo kwizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi
Ubwo yamurikaga iyi filime, Papa Sava yerekanye abakinnyi n'abagize uruhare muri iyi filime
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza