Filime ‘What a Day’ ya Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, yatoranyijwe kuzerekanwa mu iserukiramuco L’Afrique Fait Son Cinéma rizabera mu Bufaransa.
Mu kiganiro na IGIHE nyuma y’uko iyi filime yemejwe muri iri serukiramuco, Papa Sava yavuze ko ari ibyishimo kuri we kubona filime yanditswe, ikayoborwa ndetse igakinwa n’Abanyarwanda kuri ubu iri guhabwa agaciro.
Ati “Biba ari iby’agaciro buri gihe iyo ukoze igikorwa ukabona abandi bacyakiriye neza. Nkomeje kwishimira kuba filime yanjye iri gutoranywa mu zemerewe kwerekanwa muri aya maserukiramuco akomeye ku Isi.”
Iserukiramuco mpuzamahanga rya L’Afrique Fait Son Cinéma ni rimwe mu agamije guteza imbere sinema yo muri Afurika no mu Birwa bya Caraïbes.
Ni iserukiramuco ryatangijwe mu 2019 i Paris mu Bufaransa, rishingwa na Blaise Pascal Tanguy. Rigiye kuba ku nshuro ya munani.
Uyu mwaka iri serukiramuco rizabera i Paris kuva ku wa 5 kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2026 aho byitezwe ko hazerekanwa filime zinyuranye zirimo ‘What a Day’ ya Niyitegeka Gratien.
Umwihariko w’iri serukiramuco mu 2026 ni uko ryafunguye ibyiciro bishya birimo filime zakozwe hifashishijwe telefoni, ndetse n’izakozwe cyangwa zagizwemo uruhare n’ubwenge buhangano (AI).
Iyi filime ‘What a Day’ yubakiye ku nkuru y’ubuzima bw’umumotari uba wahawe izina rya Egide. Aba arembejwe n’ubukene akaza gufata icyemezo cyo kwiba igikapu yibwiraga ko yasangamo ibyamufasha kwigobora ubukene.
Nyamara siko byagenze kuko yisanze yibye igikapu kirimo umurambo w’uruhinja, mu gushaka guhisha ibimenyetso yisanga ageretsweho imirambo y’abarenga bane.
‘What a Day’ yamurikiwe bwa mbere muri Mundi Center ku wa 30 Mutarama 2026 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 Papa Sava amaze mu buhanzi.
Kuba iyi filime yatoranyijwe muri SVAFF 2026 ni indi ntambwe ikomeye kuri sinema nyarwanda, kuko izatanga amahirwe yo kugeza inkuru yakozwe n’Abanyarwanda ku bakunzi ba sinema mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!