IGIHE

Ernesto na Cedru binjiye mu bushabitsi bwo gutegura ibitaramo muri Amerika

0 14-12-2023 - saa 15:54, Nsengiyumva Emmy

Umunyamakuru Ernesto Ugeziwe na Cedru wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye, kuri ubu bakaba basigaye batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binjiye mu bushabitsi bwo gutegura ibitaramo.

Ernesto na Cedru bari mu bafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, mu minsi ishize bafunguye Sosiyete ‘Afro Hub’ imaze iminsi itegura ibitaramo bikomeye muri Diaspora ya Amerika.

Ni abashoramari baherutse gutumira Christopher mu gitaramo yakoreye muri Arizona ndetse n’icya DJ Toxxyk nacyo cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki.

Mu kiganiro na IGIHE, Ernesto uri mu batangije igitekerezo cy’iyi sosiyete yavuze ko bakigize mu rwego rwo gufasha abahanzi by’umwihariko abifuza gusura Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Nkigera inaha nagize igitekerezo cy’uko najya mfasha abahanzi baza muri Amerika n’iyo bitaba ibitaramo, nyuma naje kukigeza kuri Cedru wari inshuti yanjye dusanga ari ibintu twakora.”

Kuva icyo gihe Ernesto na Cedru bahise bashinga Sosiyete bise ‘Afro Hub’ yatangiranye n’ibikorwa byo gutegura ibitaramo.

Mu bitaramo batangiriyeho, harimo ibyo DJ Toxxyk na Christopher baheruka gukorera muri Arizona ndetse kuri ubu bakaba bari gutegura icyo kuramya no guhimbaza Imana giteganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2023, harimo Adrien Misigaro, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Aime Frank, Tumaini Byinshi na John B. Singleton.

Byitezwe ko iki gitaramo kizayoborwa na Jay Rwanda, umunyamideli uherutse kwakira agakiza.

Ernesto uri mu bashinze Afro Hub, yabaye umunyamakur w'imyidagaduro ukomeye mu Rwanda by'umwihariko kuri Televiziyo y'u Rwanda
Cedru ni umwe mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro y'u Rwanda kubera nyinshi mu ndirimbo yakoreye amashusho zakunzwe
Afro Hub yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera muri Arizona ku wa 30 Ukuboza 2023
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza