IGIHE

EP ya Qing Madi yasibwe kuri Spotify

0 4-06-2026 - saa 11:59, IGIHE

Indirimbo nyinshi ziri kuri EP umuhanzi wo muri Nigeria, Qing Madi aherutse gushyira hanze akayita ‘Barely Legal’, zasibwe kuri Spotify icururizwaho imiziki, kubera ibibazo afitanye n’abahoze bareberera inyungu ze mu muziki.

Ku wa 29 Gicurasi 2026 ni bwo Qing Madi uri mu bahanzi b’igitsina gore bagezweho muri Afurika, yashyize hanze iyi EP. Yari iriho indirimbo zirindwi ariko kuri ubu kuri Spotify hasigayeho ebyiri.

Abinyujije kuri TikTok, Qing Madi yatangaje ko iki kibazo cyatewe n’ubushyamirane amazemo iminsi na Joy Tongo ufite inzu y’umuziki yitwa JTon Music yarebereraga inyungu ze.

Uyu mukobwa yavuze ko Joy Tongo yiganye umukono we amwiba amafaranga menshi.

Yakomeje avuga ko iyi nzu y’umuziki ishaka kumwangiriza izina kuko yasibishije indirimbo hafi ya zose zari zigize iyi EP.

Ati “Joy Tongo yaranyibye, yankoreye ibintu byinshi bibi birimo kwigana umukono wanjye. Yanjyanye mu nkiko ashaka ko mwishyura miliyoni 2$ aratsindwa.”

Qing Madi yasabye abafana be kumuba hafi muri ibi bibazo arimo, kandi bakamufasha kumenyekanisha ikibazo afite.

Ku rundi ruhande, Joy Tongo yahakanye ibyo Qing Madi amushinja. Yavuze ko nta mukono w’uyu mukobwa yiganye ndetse ko atigeze amwiba.

Yavuze ko basabye ko indirimbo ze zisibwa kubera ibibazo bafitanye bikiri mu nkiko.

Qing Madi yinjiye muri JTon Music muri Nzeri mu 2022. Muri Kamena 2025 yatangaje ko yatandukanye n’iyi nzu y’umuziki.

Uyu mukobwa w’imyaka 16 yamenyekanye mu ndirimbo nka Ole, Vision na American Love.

EP ya Qing Madi yasibwe kuri Spotify kubera ibibazo afitanye n’abarebereraga inyungu ze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza