Umunyamerika Ellen Lee DeGeneres n’umukunzi we, Portia de Rossi bamaze iminsi mu Rwanda, ndetse baherutse no gusura ikigo ‘The Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund’.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ellen DeGeneres, yavuze ko yishimiye gusura iki kigo amaze imyaka ine afunguye mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yagize ati “Njye na Portia turi mu Rwanda. Ikigo cya Ellen DeGeneres cy’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund kimaze kwakira abantu barenga ibihumbi 100 mu myaka ine kimaze gifunguye.”
Ellen yavuze ko mu myaka ishize yagiye ahura n’abantu banyuranye baturutse hirya no hino ku Isi, bakamubwira uburyo bishimira iki kigo ndetse n’ibikorwa byacyo.
Yavuze ko yishimira kugira uruhare mu kumenyekanisha no gushyigikira ibikorwa byo kurengera ingagi, ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ellen DeGeneres w’imyaka 68 azwi cyane nk’umunyarwenya, umunyamakuru ndetse n’umukinnyi wa filime. Yamenyekanye cyane binyuze mu kiganiro cyamwitiriwe, ‘The Ellen DeGeneres Show’, cyatumiwemo ibyamamare bitandukanye.
‘The Ellen DeGeneres Show’ yatangiye gutambuka mu 2003, itunganywa na Telepictures ndetse itambutswa kuri NBC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki kiganiro cyaje gukundwa cyane ndetse kigera no mu bindi bihugu, birimo Singapore, Indonesia, Philippines, Myanmar, Malaysia, Thailand, Vietnam, u Buhinde, u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’ahandi.
Ellen DeGeneres afitanye umubano ukomeye n’u Rwanda, by’umwihariko mu bikorwa byo kurengera ingagi zo mu Birunga. Umuryango we n’uwa Dian Fossey Gorilla Fund bikomeje gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ingagi no guteza imbere ubushakashatsi ku buzima bwazo.
Mu 2018, Ellen DeGeneres na Portia de Rossi basuye u Rwanda, aho banahuye na Perezida Paul Kagame.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!