IGIHE

Element EleéeH yashyizwe muri gahunda ya ‘Apple Music’ izamura abahanzi muri Afurika

0 3-06-2026 - saa 17:00, Nsengiyumva Emmy

Element EleéeH yatoranyijwe muri gahunda ya Apple Music Up Next Africa, igamije kumenyekanisha no gushyigikira abahanzi bafite impano n’icyerekezo cyo kugera ku rwego mpuzamahanga.

Iyi gahunda ya Apple Music isanzwe izwiho gufasha abahanzi bakizamuka kubona urubuga rwagutse rubageza ku bakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi, binyuze mu gufata indirimbo zabo bakazishyira kuri ‘Playlists’ zihariye mu rwego rwo kurushaho kuzamamaza.

Amakuru IGIHE yahawe n’abareberera inyungu za Element, ahamya ko abashinzwe iyi gahunda bashimye indirimbo ye nshya ‘Ayayaaah’ yakoranye n’abarimo Joshua Baraka na Bien.

Nyuma yo kuyishima bamusabye ko yabaha EP nshya bakaba ariyo bashyira muri iyi gahunda, icyakora bijyanye n’uko ari gukora kuri album ye ya mbere ahitamo guhuza indirimbo ze zasohotse aba arizo abaha.

Element abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yishimiye kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda utoranyijwe muri iyi gahunda ya Apple Music.

Element wari usanzwe ari umuhanga mu gutunganya imiziki, yinjiye mu kuririmba ndetse ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho by’umwihariko mu ndirimbo nka ‘Kashe’, ‘MiLELE’, ‘Maaso’, ‘Foux de toi’ na ‘Tombé’.

Kwinjira muri gahunda ya ‘Apple Music Up Next Africa’ byitezweho kumufasha kuzamura izina rye ku rwego rwa Afurika no ku isoko mpuzamahanga ry’umuziki.

Element EleéeH yatoranyijwe muri gahunda ya ‘Apple Music’ izamura abahanzi b’abanyempano muri Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza