IGIHE

Ebuka Songs, Bella Kombo na Zoravo mu bahanzi bazataramana na René Patrick na Tracy

0 16-07-2026 - saa 14:26, Nsengiyumva Emmy

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro, bageze kure imyiteguro y’igitaramo "In Christ Now Live Concert" giteganyijwe ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali.

Aba bahanzi bazwi cyane mu ndirimbo zirimo "Jehovah", "Niryubahwe" na "Imirimo Yawe (Irivugira)", baherutse kubwira IGIHE ko bifuza ko iki gitaramo cyajya kiba buri mwaka, kigahuza abaramyi bakomeye bo mu Rwanda no mu mahanga.

Tracy yavuze ko muri iki gitaramo bazafatanya n’abahanzi barimo Ben na Chance bo mu Rwanda, Bella Kombo na Zoravo bo muri Tanzania, ndetse na Ebuka Songs wo muri Nigeria.

Ebuka Emmanuel Hillary, uzwi nka Ebuka Songs, ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umuramyi ukomoka muri Nigeria. Yamenyekanye cyane mu muziki wa kuramya Imana nyuma yo gusohora indirimbo "I Will Pray", yamugejeje ku rwego mpuzamahanga.

Mu 2023 yasinyishijwe na Moses Bliss mu nzu itunganya umuziki ya Spotlite Nation. Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo "Total Submission" na "Calling My Name (I’m a Soldier)" imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 36 kuri YouTube.

Ben na Chance bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zirimo "Zaburi Yanjye", "Amarira" na "Yesu Arakora" na bo bazaba bari muri iki gitarama. Baherutse no kwandika amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo cya Pasika cyabaye ku wa 5 Mata 2026.

Zoravo wo muri Tanzania si ubwa mbere azaba ataramiye mu Rwanda. Yahaherukaga ku wa 17 Werurwe 2024, ubwo yari yatumiwe na Jado Sinza mu gitaramo "Redemption Live Concert" cyabereye muri Camp Kigali.

Nyuma y’icyo gitaramo, Zoravo na Jado Sinza bakomeje kugirana ubucuti ndetse bakorana indirimbo. Uyu muhanzi yongeye gutumirwa inshuro zitandukanye mu Rwanda n’abandi barimo Pasiteri Julienne Kabanda, mu gihe na Jado Sinza yagiye gutaramana na we muri Tanzania ari kumwe n’umugore we, Esther Umulisa.

Mu ndirimbo za Zoravo zakunzwe harimo "Neema Yako Yanitosha", "Majeshi ya Malaika", "Anarejesha" yakoranye na Rehema Simfukwe, ndetse na "Ameniona" yahuriyemo na Bella Kombo, zamufashije kumenyekana cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bella Kombo na we uzaririmba muri "In Christ Now Live Concert" ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yamamaye binyuze mu ndirimbo zirimo "Ninogeshe", "Nifinyange", "Ameniona" yakoranye na Zoravo, na "Mungu Ni Mmoja" yahuriyemo na Evelyn Wanjiru ndetse na Neema Gospel Choir. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 41 kuri YouTube.

Ben na Chance na bo bazatarama muri iki gitaramo cya René Patrick na Tracy
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza