Dosiye ya Yugi Umukaraza ukurikiranyweho gusambanya ku gahato Shaddyboo, yagejejwe mu Bushinjacyaha ndetse mu byaha uyu musore yari akurikiranyweho, hiyongereyemo icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko dosiye iregwamo Yugi Umukaraza yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 29 Kamena 2026.
Acyekwaho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibiyobyabwenge.
Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026.
Yugi Umukaraza akurikiranyweho gusambanya Shaddyboo ku gahato cyane ko uyu mugore avuga ko yamufatiranye mu ntege nke yasinze.
Shaddyboo yasobanuriye IGIHE ko Yugi Umukaraza, yamusambanyije ku gahato amusanze iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.
Shaddyboo yavuze ko uyu musore bahoze ari inshuti, kandi ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026 yagiye kumusura iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barazisangira.
Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, Shaddyboo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye yambaye ubusa.
Ati “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, aryamye iruhande rwanjye. Numva ko yansambanyije. Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko nta ho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”
Shaddyboo yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore, kuko ngo atari ibintu bari bumvikanyeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!